IGIHE

Nta n’umwe ufite ubudahangarwa- RIB ku iperereza rikomeje ku nzoga z’ibyuma

0 13-08-2026 - saa 18:46, Léonidas Muhire

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yashimangiye ko gukurikirana abafite aho bahuriye no kwenga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda bitarangiye ahubwo ko no zindi nzego zirimo na za minisiteri hazatungwamo itoroshi nihagira uhagaragara na we abiryozwe.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 13 Kanama 2026, ubwo kuri RIB herekanwaga abakozi ba Leta 18 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite no kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Dr. Murangira yagaragaje ko ubu abantu bagera ku 104 bamaze gutabwa muri yombi kuva ku itariki 20 Nyakanga 2026, ariko ko guta abandi muri yombi bidahagaze.

Ati “Iperereza rirakomeje, ntabwo rirangiye uyu munsi. Uwo bizagaragara wese ko yagize uruhare muri ibi bintu nta kizatuma adakurikiranwa. Haba mu nzego zishyiraho ingamba, haba muri minisiteri iyo ari yo yose nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa bwo kuba atakurikiranwa.”

Yagaragaje ko gahunda yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, itazahagarara kugeza igihe uwayigizemo uruhare wese ucyidegembya azakurikiranwa.

Guta muri yombi abagize uruhare mu gukora ibitujuje ubuziranenge kandi yagaragaje ko bitazagarukira ku binyobwa gusa.

Ati “Muribuka igihe twahagarikaga imitobe ya Salama […]? Izi ngamba ntabwo zihagarariye ku binyobwa gusa zizakomeza no mu bindi kuko ubuziranenge ni ikintu cy’ingenzi kandi dushaka Umunyarwanda ufite ubuzima buzima.”

Mu bantu 104 bamaze gutabwa muri yombi harimo ba nyir’inganda zengaga ibinyobwa bitujuje ubuzirange, abo bakoranaga n’ababafashaga mu gutumiza ibitemewe mu kuzenga.

Harimo kandi n’abakozi bo mu nzego za Leta barimo abayobozi bagize uruhare mu kubakingira ikibaba no kubaha ibyangombwa mu buryo butemewe berekanywe uyu munsi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibikorwa byo guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge bigikomeje ko uwabigizemo uruhare wese azakurikiranwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza