Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kigiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’abakozi izabera i Alger muri Algeria muri uku kwezi.
Ku wa Mbere tariki 14 Werurwe nibwo ikipe ya NISR izagera muri Alger igiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’abakozi kuva tariki 17 kugeza 21 Werurwe 2022.
Biteganyijwe ko itsinda ry’abantu 25 ari ryo rigomba kuzahagurukana n’ikipe.
Ku rwego rw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda, ARPST, Mpamo Thierry Tigos ni we Muyobozi uzaba arihagarariye.
Ibihugu bimaze kwemeza ko bizitabira ni icumi birimo Tunisia, Algeria, Rwanda, Gambia, Burukina Faso, Cameroun, Congo Brazzaville, Eritrea, Repubulika ya Sahara na Senegal.
Mpamo Thierry Tigos uyobora ARPST, yavuze ko ikipe yiteguye neza kandi bizeye intsinzi.
Ati "Bariteguye neza kuko bamaze igihe bakora imyitozo nk’ikipe yabaye iya mbere ihagaze neza. Icyo twifuza ni uko tugenda bakitwara neza bagatwara igikombe, ariko bakareba n’uko abakozi b’ahandi bitwara n’imibereho ya bo."
Yongeyeho ati "Ikindi kiba kigamijwe muri iyi mikino, ni ukugira ngo bagure ubumenyi barebe uko abandi bakozi babayeho, baganire, barebe niba hari ibyo babigiraho byabafasha mu kazi kabo."
Mu Ukuboza uyu mwaka, u Rwanda rurifuza kuzakira amarushanwa mpuzamahanga y’abakozi ariko mu gice cya Volleyball.
Igihugu cya Gambia, ni cyo biteganyijwe ko kizakira amarushanwa ya 2022.
Irushanwa ry’uyu mwaka ni iryagombaga kuba muri 2021 ariko kubera icyorezo cya COVID-19 rirasubikwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!