IGIHE

Nimusobanure uko Imana yivanze muri ibi bintu- Rutaremara yasubije abahuza Imana na Jenoside

0 4-06-2026 - saa 19:14, IGIHE

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yasubije abamunenze ku mbuga nkoranyambaga ku magambo yari aherutse kuvuga asaba abanyamadini kuvana Imana mu bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’umuryango w’isanamitima wa Gikirisitu witwa Pilgrim Center for Healing and Reconciliation, cyahurije hamwe abayoboke b’amadini anyuranye, Tito Rutaremara yasabye abacyitabiriye gukura Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yahase ibibazo abo mu madini bavuga ko Imana yahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi na bamwe muri bo barayigizemo uruhare hakicwa abarenga miliyoni kugeza ubwo Inkotanyi zabashije kuyihagarika.

Icyo gihe yagize ati “Nyamuneka ndabasabye muri Jenoside mukuremo Imana. Jenoside yakozwe n’abantu, ikorerwa abantu kandi ihagarikwa n’abantu. Naba n’abavuga ko Imana itari ihari ahubwo. [...]. Njye nkunda abavuga ko kiriya gihe Imana itari mu Rwanda ko igira neza ntiyari kwemera biriya bintu ngo bibe.”

Ni amagambo ataranyuze bamwe ku mbuga nkoranyambaga, icyakora aya magambo yongeye kuyashimangira mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 4 Kanama 2026.

Rutaremara yavuze ko mu minsi ishize yari yasabwe n’abanyamadini gutanga ikiganiro ku mateka y’amacakubiri mu Rwanda, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko mu bibazo byinshi baganiriyeho n’abanyamadini, harimo kimwe cyazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bituma yumva ko agomba kongera kugisobanura.

Icyo kibazo cyaturutse ku mwana w’imyaka 12 wabajije umubyeyi we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ati “Ko uhora umbwira ko Imana yagukijije abicanyi muri Jenoside, kuki itakijije ba sogokuru, ba nyogokuru, ba marume, ba masenge na babyara banjye.”

Rutaremara yavuze ko uwo mubyeyi yasubije uwo mwana ko “ari uko Imana yabishatse”, ariko ashimangira ko icyo kibazo kigomba gusubizwa mu buryo bwimbitse, haba mu myumvire ishingiye ku nyurabwenge.

Yagaragaje ko abemera Imana bazi ko ifite urukundo, ububasha n’ubumenyi buhebuje, kandi ko itemera akarengane, idatoranya cyangwa ngo yirengagize abantu.

Icyakora Rutaremara yavuze ko mu myumvire ye ishingiye ku nyurabwenge , Imana yahaye abantu uburenganzira n’amahitamo yo gukora icyiza cyangwa ikibi.

Ati “Njye nka Tito nibaza kuri kiriya kibazo cy’uriya mwana nakoresheje inyurabwenge. Nsanga abicanyi bahisemo ikibi cyo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje avuga ko ku rundi ruhande, abahisemo icyiza, barimo Inkotanyi, bahisemo guhagarika Jenoside no kurokora abantu bicwaga, nubwo icyo gikorwa cyabatwaye iminsi 100 kandi kibagoye.

Ati “Njye mu nyurabwenge yanjye nasanze abicanyi barahisemo ikibi, Inkotanyi zihitamo icyiza. Icyo Imana yabahaye ni amahitamo yo guhitamo icyiza cyangwa ikibi.”

Rutaremara yavuze ko mu gisubizo cye kuri icyo kibazo, ashingiye ku nyurabwenge na filozofiya yize, yasanze “Imana itarabyivanzemo” kuko abantu ari bo bahisemo gukora ikibi cyangwa gukora icyiza.

Icyakora yavuze ko abize iyobokamana bashobora kuba bafite uburyo butandukanye babyumvamo kurusha uko abyumva, abasaba gutanga umusanzu wabo mu gusobanura iki kibazo.

Ati “Muze mudusobanurire mu iyobokamana ukuntu Imana yivanze muri ibi bintu, hanyuma mumfashe no gusubiza ikibazo cy’uriya mwana twatangiriyeho mushingiye ku iyobokamana.”

Ubwo yagezaga ikiganiro ku banyamadini, Rutaremara yavuze ko kuba uyu munsi habaho ibikorwa byo kwibuka abishwe muri Jenoside harimo n’ibikorwa n’abanyamadini ari ikimenyetso cy’uko ibyabaye ari amahano adakwiye gusubira, aboneraho gusaba abo mu madini gishimangira inyigisho ziri muri uwo murongo.

Rutaremara aherutse kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n'abantu inahagarikwa n'abantu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza