Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitegura kwizihiza imyaka 20 ishize Itegeko Nshinga ryayo ryo mu 2006 ritangiye gukurikizwa, impaka ku hazaza haryo zikomeje gufata indi ntera.
Abaminisitiri, abanyapolitiki bo mu ihuriro riri ku butegetsi, impuguke mu by’amategeko, abashinzwe itumanaho n’abapasiteri b’amatorero y’ivugabutumwa, bari mu bari ku ruhembe rw’imbere basaba ko iri Tegeko Nshinga rihindurwa.
Izi mpaka zifite uburemere bwihariye kuko guhindura Itegeko Nshinga bishobora no gufungura inzira yo kongera kureba ingingo zirebana na manda z’Umukuru w’Igihugu, mu gihe manda ya kabiri ya Perezida Félix Tshisekedi izarangira mu 2028.
Tshisekedi nubwo ataratangaza ko ashaka manda ya gatatu, bamwe mu bamushyigikiye bamaze igihe bakora ibikorwa bigamije kwemeza abaturage ko Itegeko Nshinga rikwiye guhindurwa.
Perezida ubwe, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 6 Gicurasi 2026, yavuze ko atigeze asaba manda ya gatatu, ariko yongeraho ko abaturage baramutse bayimusabye yayemera.
Impaka zo guhindura Itegeko Nshinga si iza none. Mu 2024, ubwo Tshisekedi yari mu ruzinduko i Kisangani, Lubumbashi na Kalemie, yanenze Itegeko Nshinga ryo mu 2006 avuga ko ryanditswe n’abanyamahanga, anatangiza igitekerezo cy’uko abaturage bashobora kubazwa binyuze muri referandumu niba rikwiye guhindurwa.
Didier Budimbu, umwe mu batangije ubukangurambaga bwa manda ya gatatu
Mu bantu bari imbere cyane muri uru rugendo rwo gusabira Tshisekedi manda ya Gatatu harimo Minisitiri wa Siporo, Didier Budimbu, uzwiho kuba ari umwe mu bantu ba hafi ya Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida.
Ku wa 15 Werurwe 2026, mu gikorwa cyabereye i Kinshasa, Budimbu yasabye ku mugaragaro ko Itegeko Nshinga ryahindurwa, mu buryo bwatuma n’ikibazo cya manda y’Umukuru w’Igihugu gisubirwamo.
Ni na we waje kuzamura intero igira iti “Tout droit tii naa 3”, igamije kumenyereza abaturage igitekerezo cy’uko Tshisekedi yakomeza kuyobora na nyuma ya manda ye ya kabiri.
Grace Kutino n’ubukangurambaga bwa “Oui, je le veux”
Undi wagaragaye cyane ni Grace Kutino, Minisitiri w’Urubyiruko.
Kutino, wanabaye umupasiteri mu Itorero Armée de Victoire ryashinzwe na se, Kutino Fernando, yatangije ubukangurambaga yise “Oui, je le veux”, bisobanuye ngo “Yego, ndabishaka.”
Iyo mvugo yubatswe mu buryo busa n’isezerano ryo gushyingirwa hagati y’umugore n’umugabo, ariko ubutumwa bwayo bukaba ari ugushishikariza abaturage gushyigikira ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.
Ku wa 12 Kanama, Kutino yayoboye urugendo rwitabiriwe n’abantu ibihumbi mu mihanda ya Kinshasa. Bukeye yakiriwe na Perezida Tshisekedi, amushyikiriza inyandiko yise “cahier des charges de la jeunesse congolaise”, ikubiyemo ibyifuzo by’urubyiruko, birimo ko rwahabwa umwanya munini mu Itegeko Nshinga rishya.
Abandi baminisitiri bafite izindi mpamvu
Abashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ntibavuga gusa ku kibazo cya manda.
Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu, Samuel Mbemba, asaba ko havanwaho ingingo ya 217, ijyanye n’uburyo RDC ishobora kwemera gusangira cyangwa kwegurira igice cy’ububasha bwayo imiryango mpuzamahanga mu buryo buteganywa n’amasezerano.
Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Julien Paluku, we ashyira imbere ko ba Guverineri b’intara bajya batorwa n’abaturage mu buryo butaziguye, ndetse intara zigahabwa ubwigenge bwagutse mu by’imari.
Paluku, wabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, anavuga ko RDC ikwiye gufungura urupapuro rushya ikinjira muri Repubulika ya Kane.
Augustin Kabuya n’ishyaka rya Tshisekedi
Uru rugendo runashyigikiwe n’abantu bakomeye bo mu ishyaka rya Tshisekedi, Union pour la démocratie et le progrès social (UDPS).
Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru waryo, ni umwe mu barushyigikiye cyane. Mu kiganiro yahaye Jeune Afrique muri Mata, yavuze ko “Bibiliya ari yo yonyine idashobora gukorwaho,” ashaka kuvuga ko Itegeko Nshinga atari inyandiko idashobora guhindurwa.
Kabuya yanashinze ihuriro ryiswe Coalition des Congolais pour le changement de la Constitution (C4), rigamije guhuriza hamwe abashyigikiye impinduka.
Hari kandi Christophe Mboso, Visi Perezida wa Kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko akaba n’umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bw’ihuriro Union sacrée de la nation, rishyigikiye Tshisekedi.
Kuva mu 2024, Mboso yari yaratangiye kuvuga ko hakwiye gusubirwamo ingingo igena umubare ntarengwa wa manda Umukuru w’Igihugu ashobora kuyobora.
Impuguke mu by’Itegeko Nshinga nazo zinjiye mu rugamba
Uruhande rwa politiki ruherekejwe n’impuguke mu mategeko.
André Mbata, Umunyamabanga Uhoraho wa Union sacrée, ku wa 18 Gashyantare 2026 yateguye inama mu Nteko Ishinga Amategeko yahurije hamwe impuguke kugira ngo ziganire ku myaka 20 y’Itegeko Nshinga ndetse zinasesengure intege nke zaryo.
Ku wa 20 Gicurasi, Mbata yanatangije ibiganiro n’abaturage byagombaga kugeza ku wa 13 Kamena, umunsi w’amavuko wa Perezida Tshisekedi.
Ibi byari bigamije kongera kubyutsa impaka zari zaracogoye mu ntangiriro za 2025, ubwo ikibazo cy’umutekano cyaterwaga n’ifatwa rya Goma na Bukavu na AFC/M23 cyari cyarahinduye ibyo ubutegetsi bushyira imbere.
Paul-Gaspard Ngondankoy n’urufunguzo rwa referandumu
Umuntu ufite uruhare rukomeye mu gushyiraho inzira y’amategeko ishobora kuganisha ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga ni Prof. Paul-Gaspard Ngondankoy, impuguke mu mategeko agenga Itegeko Nshinga.
Ku wa 16 Ukuboza 2024, Ngondankoy yatanze umushinga w’itegeko rigena uburyo referandumu yategurwa. Iyo referandumu ni yo ifatwa nk’inzira y’ingenzi abaturage bashobora kunyuzwamo mu kwemeza cyangwa kwanga impinduka mu Itegeko Nshinga.
Nyuma yo kuvugururwa muri komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, uwo mushinga watowe n’Inteko, unemezwa n’Urukiko rw’Itegeko Nshinga. Gusa, hari ibyo urukiko rwagaragaje byatumye Perezida Tshisekedi asubiza inyandiko mu Nteko ngo yongere isuzumwe.
Jeune Afrique ivuga ko kuba uyu mushinga waratanzwe na Ngondankoy, utabarizwa mu ishyaka rya Tshisekedi, byanashoboraga gutuma iki gikorwa kigaragara nk’ikitari giturutse gusa mu bantu bo ku butegetsi.
Urukiko rw’Itegeko Nshinga narwo ruri mu ndorerwamo
Urukiko rw’Itegeko Nshinga ruyobowe kuva mu 2022 na Dieudonné Kamuleta, ukomoka muri Kasaï-Oriental, ari na ho Tshisekedi akomoka, nubwo Kamuleta ahakana ko yaba afitanye umubano wa politiki n’Umukuru w’Igihugu.
Uwahoze amubanjirije, Dieudonné Kaluba, na we ukomoka muri Kasaï-Oriental, ashyigikira igitekerezo cy’uko ingingo ya 220 y’Itegeko Nshinga ishobora kuvugururwa.
Iyo ngingo ni ingenzi cyane muri izi mpaka kuko ari imwe mu zishyiraho igihe ntarengwa ku bijyanye na manda za Perezida, zirimo kuba atemerewe kurenza manda ebyiri.
Deo Kasongo, umwe mu bashinzwe kubyumvisha abaturage
Inyuma y’amagambo n’ibikorwa bya politiki hari n’abantu bashinzwe kugeza ubutumwa bugera ku baturage.
Deo Kasongo, uyobora ikigo cy’itumanaho Divo, ni we wakoze ubukangurambaga “Oui, je le veux” bwa Grace Kutino.
Kasongo yavuze ko ibikorwa byo gushyigikira ihindurwa ry’Itegeko Nshinga bizakomeza kwaguka, harimo gutunganya indirimbo no kongera ibikorwa bya marketing.
Hari n’ubundi bukangurambaga bwagaragaye ku byapa muri Kinshasa bwanditseho amagambo arimo “Toza ba zoba te”, bisobanuye ngo “Ntabwo turi ibicucu”, ndetse na “Peuple nde aloba oui ou non”, bisobanuye ngo “Abaturage ni bo bagomba kuvuga yego cyangwa oya.”
Abapasiteri na bo binjiye mu rugamba
Ubutegetsi bwa Tshisekedi buri no kubona ubufasha mu matorero y’ivugabutumwa.
Tshisekedi ntiyizera cyane Kiliziya Gatolika n’amatorero ya Giporotesitanti asanzwe, kuko abona ko amwe muri yo yegereye abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ku rundi ruhande, amatorero y’ivugabutumwa yarushijeho kugira ijambo rikomeye muri manda ze.
Ku wa 29 Mata, Archevêque Évariste Ejiba Yamapia, uyobora Église du réveil au Congo (ERC), yahurije hamwe i Kinshasa abayobozi batandukanye b’amatorero y’ivugabutumwa.
Muri bo harimo uwitwa “Apôtre” Léopold Mutombo Kalombo, uyobora Ministère Amen. Abo bayobozi batangaje ku mugaragaro ko bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kandi bemera ko bazarikangurira abayoboke babo.
Abapasiteri Paul Mukendi na Pascal Mukuna na bo bari mu bakomeje kugeza ubwo butumwa mu bayoboke babo.
Hari kandi “Prophète” Jules Mulindwa, washinze Église pentecôtiste Lumière du monde. Ku wa 16 Kanama, yakoresheje igikorwa cyuzuye Stade Tata Raphaël i Kinshasa, anatangaza ko ubutegetsi nibubikenera ashobora kubushakira imikono miliyoni imwe ishyigikira ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.
Ku mugaragaro, bamwe mu bagize Guverinoma bavuga ko ibikorwa bya manda ya gatatu n’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga ari ibitekerezo by’abantu ku giti cyabo kandi ko bidategekwa na Perezida.
Ariko uko ibikorwa bigenda bikurikirana kuva ku baminisitiri, abayobozi ba UDPS na Union sacrée, impuguke mu by’amategeko, abahanga mu itumanaho, abantu bo mu biro bya Perezida kugeza ku bayobozi b’amatorero, bituma ikibazo cyo kumenya niba koko ibi byose ari ibikorwa byigenga gikomeza kwibazwa.
Ikindi gituma icyo kibazo kirushaho gukomera ni amagambo Tshisekedi ubwe yavuze: nubwo avuga ko atigeze asaba manda ya gatatu, yemeje ko abaturage baramutse bayimusabye yayemera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!