Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangaje ko ziri guhigisha uruhindu umugabo w’imyaka 30 wishe mugenzi we basangiraga inzoga n’inyama z’akabenzi, nyuma yo kumukubita umwase mu mutwe.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ku wa 2 Nzeri 2026 bibera mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Ngoma.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni yabwiye IGIHE ko hari abagabo babiri basangiraga akabenzi (inyama y’ingurube) banasangira inzoga, bageze aho bagirana amakimbirane batangira kurwana.
Ati “ Ubwo batangiraga kurwana rero uwo musore w’imyaka 30 yakubise mugenzi we bari kumwe w’imyaka 40, yamukubise umwase mu mutwe ahita yikubita hasi bamujyana kwa muganga ku bitaro bya Kibungo. Agezeyo rero yaje kwitaba Imana abaturage bamujyana kwa muganga nta rwego na rumwe bigeze bamenyesha ahubwo babitubwiye ari uko amaze kwitaba Imana.’’
SSP Twizeyimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yabimenyeshejwe mugitondo cyo kuri uyu wa Kane yo na RIB bagerageza gushakisha wa mugabo basanga yamaze gutoroka nyuma yo kumenya ko uwo yakubise umwase yitabye Imana.
SSP Twizeyimana yavuze ko ibyo aba bombi batumvikanyeho bitari byamenyekana, inzego z’umutekano zikaba zikomeje gushakisha uwo mugabo kugira ngo aryozwe ibyaha akekwaho.
Yakebuye abaturage binjandika mu byaha byo gukubita no gukomeretsa anabasaba kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo uwakoze icyaha afatwe abiryozwe.
Ati “ Abantu bakwiriye kwirinda ibyaha byo gukubita no gukomeretsa kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko. Igihe cyose abantu bagiranye amakimbirane bajye bagana inzego zibafashe kuyakemura. Abantu nibirinde ubusinzi bukabije no gukoresha ibiyobyabwenge, ikindi abaturage turabasaba gutangira amakuru ku gihe no gutanga amakuru y’abakoze ibyaha kugira ngo bakurikiranwe.’’
Kuri ubu umurambo w’uyu mugabo witabye Imana wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kibungo mbere yo kuwushyikiriza umuryango we ngo umushyingure. Inzego z’umutekano zivuga ko zikomeje gushakisha uwo mugabo wishe mugenzi we kugira ngo abiryozwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!