IGIHE

Never Again Rwanda yiyemeje gusana inzu z’abatishoboye no kubishyurira mituweli

0 30-06-2026 - saa 08:58, Léonidas Muhire

Umuryango Never Again Rwanda ugiye gusanira abatishoboye inzu zo guturamo, ndetse abandi ubishyurire ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

Izo nzu Never Again Rwanda igiye gusana ni enye harimo iz’abatishoboye bo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara, mu gihe abazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bo hagikorwa imibare yabo.

Ibyo bikorwa byombi bikubiye mu mushinga wiswe ‘A Cup of Impact’ ugamije gufasha abaturage bafite amikoro make.

Ibikorwa byo gusana izo nzu bizatangira muri Kanama 2026 birangire muri Mutarama 2027, mu gihe gahunda yo kwishyurira abatishoboye mituweli izatangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 ku buryo ku wa 1 Nyakanga bazashobora kuzivurizaho.

Abazishyurirwa mituweli ni abari mu cyiciro kigomba kwishyura cyangwa kwishyurirwa kuva kuri 4.000 Frw kugeza kuri 8.000 Frw kuko ari bo bari mu cyiciro cy’amikoro make n’aciriritse.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga muri Never Again Rwanda, Hirwa Carmel yabwiye IGIHE ko impamvu uyu mushinga wiswe ‘A Cup of Impact’ ari uko bamwe mu bafatanyabikorwa bawo barimo amaduka acuruza ikawa (Coffee Shops) azawutera inkunga binyuze mu gukura amafaranga make ku yo abakiliya bagura igikombe cy’ikawa.

Yagaragaje kandi ko imvano yo gukora uwo mushinga ijyanye n’ibikorwa uwo muryango usanzwe ukora.

Ati “Dusanzwe twita ku kubaka amahoro arambye ubutabera n’ibindi ariko dufitemo n’ikindi gice cy’imikorere yacu gifasha mu mibereho y’abaturage. Ni ukuvuga ko kuri twe kubaka amahoro bijyana no kuba umuntu afite imibereho myiza yumva atarahejwe mu muryango mugari.”

Agaruka ku gusana izo nzu, yavuze ko bazahera ku muryango utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana usanzwe afite imibereho itaworoheye kuko nta kazi gafatika ufite kandi n’inzu babamo ikaba imeze nabi cyane kuko iva, ntigire amadirishya kandi ni ngufi cyane.

Uwo muryango ugiye gusanirwa ugizwe n’abantu batandatu kandi harimo n’abana biga ku buryo bigaragara ko bakeneye ubufasha.

Izo nzu zizasanwa mu buryo butandukanye bitewe n’ibikenewe kuri buri imwe, kuko hamwe hashobora no kongerwaho ibice bishya ndetse haracyakowra inyigo ngo hamenyekane n’ingano y’amafaranga azakenerwa.

Hirwa yongeyeho ko uwo mushinga muri Mutarama 2027 igice kizarangira ari cya mbere ariko ko bateganya gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu kuwukomeza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza