IGIHE

NCBA BANK Rwanda yamuritse urubuga rufasha abakiliya gukoresha serivisi zayo hifashishijwe ikoranabuhanga

0 24-07-2026 - saa 00:33, Mukundwa Angelique

Banki ya NCBA Rwanda yamuritse urubuga rushya rwitwa ConnectPlus, ruzajya rufasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi gukoresha serivisi zayo mu buryo bwihuse, bworoshye kandi bufite umutekano.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’abayobozi, abafatanyabikorwa, n’abakiliya ba NCBA Bank Rwanda ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga (influencers).

Uru rubuga ruzajya rukoreshwa n’ibigo by’ubucuruzi binini aho bazarwifashisha mu kwishyura no gucunga imishahara y’abakozi, kunoza no gukurikirana konti z’abakozi ndetse ibyo byose bigakorerwa kuri uru rubuga mu buryo bwihuse, kandi bwizewe.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yavuze ko izi mbuga zashyizweho zigamije gufasha abakiliya gukoresha serivisi zose z’iyi banki bitabasabye kujya ku mashami ahubwo bigakorerwa aho bari.

Ati “Ikoranabuhanga riri mu byo dushyize imbere muri NCBA bank, twifuza ko abakiliya bacu bakoresha serivise zacu bitabasabye kujya ku mashami ahubwo bigakorerwa mu buryo gukoresha igihe neza, bakoresha telefone zabo gusa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imitangire ya serivise z’ikoranabuhanga Catherine Ngali, yavuze ko NCBA NOW na NCBA ConnectPlus ari intambwe nshya mu bijyanye na serivisi za banki zikoresha ikoranabuhanga, kuko byorohereza abakiliya ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzi kubona no gukoresha serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

Umwe mu bayobozi ba NCBA Bank Rwanda, Samuel Gatari yavuze ko imaze kwakira abakiliya barenga miliyoni 5 muri service yabo ya Mokash, ndetse abagera kuri 60% muri bo ari urubyiruko.

NCBA Bank Rwanda ni ishami ry’ikigo NCBA Group gikorera mu bihugu bitanu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda na Côte d’Ivoire. Yatangiye mu 2016, ndetse kugeza ubu ifite amashami ane i Kigali, ndetse no mu Turere twa Musanze, Nyagatare, Rubavu na Kayonza ndetse na Rusizi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imitangire ya serivise muri NCBA Group, Catherine Ngali, yavuze ko NCBA NOW na NCBA ConnectPlus ari intambwe nshya mu bijyanye na serivisi za banki zikoresha ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yavuze ko izi mbuga zashyizweho zigamije gufasha abakiliya gukoresha serivise zose z’iyi banki bitabasabye kujya ku mashami yayo
ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi, abafatanyabikorwa, n’abakiliya ba NCBA Bank Rwanda.
Umuhanzi Ariel Wayz yasusurukije abitabiriye iki gikorwa
NCBA BANK Rwanda yamuritse urubuga rufasha abakiliya gukoresha serivisi zayo hifashishijwe ikoranabuhanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza