Umugabo wo mu Karere ka Musanze yishe umugore we amuteye icyuma, akomeretsa bikabije uwari ugiye gukiza, na we anywa imiti yica udukoko agerageza gutabarwa ariko agejejwe kwa muganga arapfa.
Ibi byabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2026, mu Murenge wa Kinigi ho mu Kagari ka Kaguhu.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko izi mpfu zakomotse ku makimbirane yo mu rugo.
Ati “Izi mpfu zakomotse ku makimbirane yo mu muryango, aho umugore yari yaragiye iwabo agasiga umugabo, ejo barahura amutera icyuma mu nda no ku maboko, akomeretsa bikabije umusore wari uje gukiza na we aragenda anywa imiti yica udukoko, agerageza gutabarwa ariko ageze kwa muganga arapfa.”
Meya Nsengimana yabwiye IGIHE ko bakimara kubimenya bihanganishije umuryango usigaye banaboneraho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, ndetse ko uyu mugabo yari yaravuze ko azamwica kandi iyo babimenya bari kuba barakumiriye.
Imirambo y’aba bombi yahise ijyanwa mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ishyingurwa, ndetse n’uwakomerekejwe ajya kwitabwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!