IGIHE

Musanze: Babiri baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Ruhondo

0 14-03-2022 - saa 16:10, Claude Bazatsinda

Abantu batatu baguye mu Kiyaga cya Ruhondo harokokamo umwe, abandi babiri baburirwa irengero mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 13 Werurwe 2022.

Iyi mpanuka y’ubwato buto yabaye ahagana saa Yine z’ijoro, ubwo abantu batatu bavaga mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze bajya mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Remera bakoresheje inzira yo mu mazi mu Kiyaga cya Ruhondo.

Bageze ku Kiyaga mu masaha y’ijoro bahise bazitura ubwato buto bahasanze, bageze hagati mu Kiyaga ubwato butangira kujyamo amazi bagwamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Hanezerwabake Théoneste, yemeje aya makuru asaba abaturage kurushaho kujya birinda gukora ibibujijwe ahubwo bakajya basaba ubufasha ku Ishami rya Polisi ryo mu mazi kugira ngo hirindwe izo mpanuka.

Yagze ati “Ni byo iyo mpanuka yabaye ahagana saa Yine z’ijoro, ubwo bwato bwari bushaje bugeze hagati bujyamo amazi bubagushamo, umwe ararohorwa abandi kugeza ubu turacyabashakisha."

"Ubutumwa duha abaturage ni ukurushaho kwirinda kujya bakora izo ngendo kuko ubundi guhera saa Kumi n’imwe ingendo z’ubwato ziba zitemewe, igihe bibaye ngombwa bajya babibwira marine ikorera ino ikabafasha."

Abaguye muri Ruhondo ni Mugabo Evariste w’imyaka 22 y’amavuko warohowe ari muzima, Twambazimana Onesphore w’imyaka 21 wari utwaye ubwo bwato na Kamuriza Jeannine w’imyaka 25 y’amavuko bakomeje gushakishwa kuko baburiwe irengero.

Babiri baburiwe irengero nyuma y'impanuka y'ubwato yabereye mu Kiyaga cya Ruhondo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza