Umwarimu muri Kaminuza akaba n’Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Sandra Musabwasoni, yashimye Paul Kagame watumye abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bajijuka kubera guharanira ko uburezi bugera kuri bose.
Musabwasoni yagaragaje ko uturere twa Ngoma na Kirehe twahoze mu yari perefegitura ya Kibungo ariko ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame bwatumye nabo babasha kwiga.
Ati “Utwo turere twombi dukomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo yari ifite amateka yo kugira imodoka ziriho purake ya JB (Jijuka Bumbafu) bishaka kuvuga ko twari injiji turi na bumpafu nyamara ubutegetsi bwariho icyo gihe ntibwemereye abanyakibugo ko biga ariko kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Paul Kagame twarize kandi twaranaminuje.”
Musabwasoni yagaragarije abaturage ko kubera iyo mpamvu ari kwiga icyiciro cya kane cya Kaminuza aho ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga ‘Phd’.
Ibyo byatumye abaturage b’Abanyarwanda babasha kwiteza imbere kuko bahawe inshingano zitandukanye no mu bihugu binyuranye, yagaragaje ko ari umwe mu bantu batandatu bagize inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuzima muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza.
Yagaragaje kandi ko kubera amahirwe igihugu cyatanze kigatuma abantu biga kuri ubu ari mu batoranyijwe n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishami ryayo ryita ku Buzima OMS, kuba mu bagize akanama k’impuguke gashinzwe kureba uko ubushakashatsi bukorwa ku Isi bukwirakwizwa ndetse n’amabwiriza abigenga.
Musabwasoni yagaragaje ko ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame bwatumye uturere twa Kirehe na Ngoma tugerwaho n’ibikorwaremezo byahinduye ubuzima bw’abaturage.
Yagaragaje ko Akarere ka Kirehe kagejejwemo ibikorwaremezo bitandukanye mu myaka iridwi ishize, nk’iyagurwa ry’umuhanda wa Kayonza-Rusumo ufite kilometero 92.
Hubatswe uruganda rutunganya ingufu z’amashanyarazi rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga MW 26,6 ku ruhande rw’u Rwanda. Uyu mushinga mu buryo bwagutse ufite ubushobozi bwo gutanga MW 80 uhuriweho n’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda.
Indi mishinga yahujwe n’uyu irimo uwo guteza imbere uturere (Local Area Development Projects) ukorera muri Kirehe na Ngoma ndetse LADP irimo ibigo nderabuzima, Inzu mberabyombi mu Karere ka Kirehe hamwe n’umuyoboro wo gukwirakwiza amazi.
Amashanyarazi yakwirakwijwe muri site za Mahama na Mpanga ndetse n’imirenge ya Musaza, Kigarama, Gatore na Nyarubuye. Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro enye ziva ku 20.587 mu 2017 zigera ku 86.801 mu 2023.
Mu byerekeye imiturire hubatswe imidugudu itatu y’Icyitegerezo ari yo Cyambwe, Mpanga na Bukora.
Mu by’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe Isoko rya Rusumo ritangira gukoreshwa mu 2023 ritwaye ingengo y’imari ingana na miliyari 4,2 Frw.
Imibereho myiza n’ubuzima hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Mahama.
Mu burezi hubatswe ibyumba 985 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 4,8 Frw. Hubatswe kandi amashuri abiri y’inshuke, hubakwa n’amashuri umunani y’Imyuga n’ubumenyingiro.
Muri gahunda yo kurwanya ubukene hatanzwe inka 5194 za Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 31.472.
Musabwasoni kandi yavuze ko Akarere ka Ngoma kateye intambwe igaragara mu bikorwa by’iterambere aho hubatswe umuhanda wa Ngoma-Ramiro ufite km 52,8 ubu imirimo yawo ikaba iri gusatira umusozo.
Uyu muhanda washowemo ingengo y’imari irenga miliyari 33,2 Frw. Ibi byajyaniranye no gusana agace k’umuhanda wa Ngoma ujya ku Bitaro bya Kibungo ufite km 4,1.
Hubatswe imihanda yo Mujyi wa Ngoma binyuze muri DBST aho ibi byakozwe bikomatanyijwe na gahunda yo kubaka umuhanda wa Kagitumba- Kayonza-Rusumo.
Mu rwego rw’ingufu, hubatswe imiyoboro y’amashanyarazi binyuze mu mushinga wa EPC mu Ntara y’Uburasirazuba, ibikorwa byashowemo ingengo y’imari irenga miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika.
Ibi byatumye hubakwa km 144,509 z’umuyoboro wa MV na km 268,537 z’umuyoboro wa LV ndetse hanashyizweho transfomateurs 103 zafashije mu gutuma ingo zahawe amashanyarazi zikuba inshuro enye ziva ku 19 192 mu 2017 zigera ku 81 230 mu 2023.
Urwego rw’imiturire muri Ngoma rwashyizwe mu byihutirwa muri iyi myaka irindwi ishize aho ku ikubitiro hubatswe Imidugudu ine y’icyitegerezo ari yo Rukumberi, Kazo, Mutenderi na Jarama.
Imiryango 131 yatujwe mu midugudu y’icyitegererezo indi 155 ikurwa mu manegeka ituzwa neza.
Mu rwego rw’ubuzima n’imibereho myiza hubatswe amavuriro y’ibanze 15, mu gihe mu rw’uburezi hubatswe ibyumba by’amashuri 1,039 ku ngengo y’imari irenga miliyari 5,7 Frw.
Hashyizweho amashuri abiri y’incuke, hubakwa arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ingana na 253 841 635 Frw.
Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 4496 muri gahunda ya Girinka, ndetse muri gahunda ya VUP, abagera ku 39 842 babashije kubonamo akazi biteza imbere.
Si ibyo gusa kuko hubatswe hanasanwa amazu 3055 hagamijwe gutuza Abanyarwanda neza kandi heza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!