Abakora muri banki y’ubucuruzi ya GTBank (Rwanda) Plc bishyuriye ubwisungane mu kwivuza [Mutuelle de Santé] abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye 403 bo mu Karere ka Muhanga.
Ni igikorwa cyabaye ku itariki 10 Kamena 2026. Iyi miryango yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2026-2027.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, aho basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Fidele Dushimimana yavuze ko i Kabgayi ari hamwe mu hahungiye Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside baturutse mu bice bitandukanye birimo na Kigali.
Interahamwe zaje kuhashyira bariyeri nyinshi ku musozi wa Kabgayi zikicirwaho Abatutsi bageragezaga kuhahungira.
Yavuze ko Abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye i Kabgayi bari bacumbitse mu iseminari nto ya St Léon y’i Kabgayi, muri Koleje St Joseph, mu Iseminari Nkuru Philosophicum ya Kabgayi, mu mashuri abanza ya Kabgayi A na B, mu ngo z’ abihayimana no mu nzu yahoze ari aya TRAFIPRO ariho haje kwitwa CND mu gihe cya Jenoside, harokotse mbarwa.
Yasobanuye ko uretse kwica Abatutsi, hakozwe n’ibikorwa bibi byo gufata abakobwa ku ngufu, hakaba ubwo babatwaraga bakicwa.
Hari ubwo bateraga ibisasu cyane ahitwa muri CND bigahitana abantu. Abatutsi bahungiye i Kabgayi bakaba baricishijwe inzara ndetse bafunga n’amazi yajyaga mu bigo babagamo kugira ngo usohotse wese ahite yicwa n’Interahamwe.
Nyuma, imirambo yaje kuba myinshi, ku buryo umwuka mubi ari wo warangaga Kabgayi. Bafashe icyemezo cy’uko batazongera kwicira abantu aho, batumiza bisi zipakira Abatutsi bajya kurohwa muri Nyabarongo, abandi bajya kubicira ku ngoro ya MUVOMA mu Karere ka Ngororero.
Icyo gihe baheraga ku Batutsi bize cyangwa bifashije ndetse n’abasore n’abagabo.
Tariki ya 02 Kamena 1994 hari hateguwe imperuka yo kurimbura Abatutsi bose, ndetse na bo biteguye gupfa kuko bari bamaze kugotwa n’abicanyi, ni bwo Inkotanyi zahagobotse zitangira kurasa za Nterahamwe ziriruka.
Mu gihe amasasu atangiye kuvuga abantu batekereje ko batangiye kubarasaho, ariko babona Inkotanyi zitungukiye kuri CND ziturutse ahitwa ku Kamazuru. Abicanyi bahunze batageze ku mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi bose.
Dushimimana yagaragaje ko mu Batutsi barenga ibihumbi 50 bahungiye i Kabgayi, Inkotanyi zaharokoye Abatutsi bari hagati y’ibihumbi 12 n’ibihumbi 15, abandi baricwa bazira uko bavutse.
Umukozi wa GTBank, Niragire Sarah, yavuze ko ntako bisa kwifatanya na Ibuka mu Karere ka Muhanga kugira ngo baremere abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Twifuje gufatanya na Ibuka Muhanga kugira ngo turemere abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 tubahe ubwisungane mu kwivuza.”
Yakomeje avuga ko bahisemo kubafasha binyuze mu kubishyurira Mituelle de Sante kubera ko icya mbere aba ari ubuzima kandi ko iyo umuntu afite amagara mazima abona uburyo akora akabasha kwiteza imbere.
Ati “Ubuzima ni ikintu cy’ingenzi kuko utari muzima ntabwo wabona imbaraga zo gukora. Ibi twabikoze kubera ko GTBank izirikana abantu bo muri Muhanga no mu gihugu muri rusange. Ni yo mpamvu twateguye inkunga yo kwishyurira Mituweli imiryango 98 irimo.”
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere mu Murenge wa Nyamabuye, Twizeyimana Venuste, yashimye ubuyobozi bwa GTBank bwateguye iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abasaba kuzajya bakomeza gukora ibyo bikorwa.
Ati “Turabashimira ko muri mu murongo mwiza w’igihugu cyacu wo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko bahuye n’ibibazo bikomeye. Iyo mutanze inkunga yo gufasha abayirokotse mukabaha ubwisungane mu kwivuza, muba mukoze igikorwa cyiza kandi cyo kwishimirwa.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!