IGIHE

Mu Rwanda hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu kurinda ibihombo abashoye imari mu bwikorezi

0 1-10-2026 - saa 19:56, Nsanzimana Erneste

Umwaka 2025 warangiye mu Rwanda habarurwa ibinyabiziga 394.154 birimo moto 276.925, byiganjemo ibyaguzwe n’abashoramari bakabiha abashoferi babibatwarira bakabishyura amafaranga yitwa ‘versement’ hashingiwe ku masezerano bagiranye.

Nubwo bimeze uko ariko, abo bashoramari bahoranaga impungenge n’ibihombo bishingiye ku mbogamizi z’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga byabo kuko hari ubwo ubwishingizi bwarangiraga ntibabimenye, umushoferi agakoresha ikinyabiziga muri gahunda ze ku mavuta yishyuwe n’ikigo akorera yitwaje ko ikigo akorera kidafite ubushobozi bwo kumenya aho ikinyabiziga kiri.

Hari Kandi abandikirwaga ibihano bitewe n’amakosa yo mu muhanda bakoze bikamenyekana yariyongereyeho ihazabu, abandi bagakoresha ikinyabiziga amanywa nijoro cyasaza igihombo kikirengerwa n’umushoramari.

Mu kurinda abashoramari ibi bihombo, Tuyizere Emmanuel washinze ikigo Greenalytic Motors Ltd yakoze akuma kitwa "Mobika" gashyirwa muri moto cyangwa mu modoka kagahuzwa na telefone cyangwa mudasobwa ya nyir’ikinyabiziga ku buryo amenya aho kiri, umuvuduko kiri kugenderaho, umubare w’amakosa ugitwaye akorera mu muhanda, akamenya uwo munsi cyishyuye ‘versement’.

Tuyizere wakuye ubumenyi muri IPRC Karongi yaje guhinduka RP Karongi College, yabwiye IGIHE ko iri koranabuhanga yarikoze agamije kugabanya ibihombo abashoye imari mu bwikorezi bahuraga na byo.

Ati "Iri koranabuhanga rifasha umushoramari kugenzura kubona amakuru y’ikinyabiziga cye kuri telefone cyangwa mudasobwa ku buryo ashobora no kugihagarika aho kigeze akakihasanga igihe bibaye ngombwa."

Icyo abatangiye gukoresha iri koranabuhanga barivugaho

Abashoramari mu bwikorezi batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya mobika rifasha mu kumenya amakuru y’ikinyabiziga bavuga ko ribarinda kugwa ku gihombo no kubunza imitima kuko rituma babasha kugenzura ibinyabiziga byabo kuri telefone yabo.

Mutsinzi Jean Damascène ukorera ikigo Adma International kimaze gushyira iri koranabuhanga mu modoka zigemura ibicuruzwa ku bakiliya, avuga ko ryabafashije kwizerwa n’abakiliya no kugabanya ibihombo.

Ati "Mbere umushoferi yashoboraga kuva ku ruganda Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo akabanza kwigira muri gahunda ze akagera ku mukiliya Saa 11:00 kandi yagombaga kugerayo Saa 9:00. Byadutezaga igihombo ku mavuta ariko bikanatuma abakiliya badutakariza icyizere kuko tutubahirije isaha."

Hagengimana Jean Claude ufite moto umunani zitwara abagenzi, yavuze ko yabaze agasanga ataratangira gukoresha iri koranabuhana buri moto yarayihombagaho ibihumbi 150Frw ku kwezi.

Ati "Ubwishingizi n’uruhushya byo gutwara abagenzi byararangiraga simbimenye, banazandikira ibihano ngashinduka haragiyeho amande ntabizi".

Iri koranabuhanga rya mobika rimaze gushyirwa mu binyabiziga 138. Ikigo kirikora gifite ubushobozi bwo gukora mobika 10.000 ku mwaka mu gihe bushobora kwiyongera habonetse abashoramari bafatanya.

Mu Rwanda hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga ririnda ibihombo abashoye imari mu bwikorezi
Ukeneye iri koranabuhanga ashobora kurisangishwa aho atuye
Aka kuma ni ko gashyirwa mu binyabiziga kakajya gatanga amakuru kuri mudasobwa na telefone
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza