IGIHE

Mu Rwanda hatahuwe koperative 3900 za baringa

0 26-09-2026 - saa 09:01, Hakizimana Jean Paul

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda, RCA, cyatangaje ko koperative 3.904 zabarurwaga mu zikorera mu Rwanda basanze zari baringa, mu gihe izindi zagiye zihomba.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amakoperative. Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Kayonza ku nsanganyamatsiko igira iti “ Koperative umuyoboro w’amahoro ku Isi.’’

Mu mwaka wa 2023 mu Rwanda habarurwaga koperative 11.019. Ibyo byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative,RCA, gitangira gukora ubugenzuzi ndetse no kuzibarura kugira ngo hamenyekane umubare wa nyawo w’izikora ndetse n’iz’abaringa.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Kamanzi Francis, yavuze ko nyuma y’igenzura bakoze basanze muri koperative 11.019 zari zihari izingana na 3.904 zari baringa. Yasobanuye ko zimwe zitakoraga bitewe n’uko zahombye mu gihe izindi usanga zikora gake cyane.

Yagize ati “Ubundi twari dufite koperative zirenga ibihumbi 11 zose hamwe mu gihugu, ubu dufite koperative 7.115, za zindi 3.904 ni zo twasanze zitagira ibikorwa kandi no kuba baringa ni uko hari aho bagera bakananirwa bitewe n’ibyo bakora.’’

Kamanzi yavuze ko hari koperative usanga zicuruza imyaka zitegereza ko igihembwe kirangira bakicara bagategereza, aho muri icyo gihe iyo bicaye ari na bwo usanga amafaranga bizigamye atwarwa n’abayobozi ba koperative ugasanga imaze umwaka nta gikorwa na kimwe ikora bigatuma ihinduka baringa.

Ati “Izo za baringa turashaka kongera kuzibara tukareba izishoboka zakongera zigafashwa zikongera zigatera imbere. Ntabwo dushaka Umunyarwanda usigara inyuma, turashaka buri wese wibumbiye muri koperative ko ayo mahirwe atamucika.’’

Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative, Nyirabahinyuza Mediatrice, yavuze ko kuri ubu mu Rwanda hari koperative 7.115 zifite ubuzima gatozi zigizwe n’abanyamuryango miliyoni 6.5.

Yavuze ko amakoperative amaze gufasha Abanyarwanda benshi kwiteza imbere cyane cyane nko mu buhinzi, amabuye y’agaciro n’ibindi byinshi.

Ati “Muri koperative ni ho umuntu ufite ubushobozi buke, ahuza n’ufite ubushobozi bwinshi kugira ngo batere imbere.Ibyo byarabaye kugira ngo dushyigikirane kandi twihutishe iterambere. Ubu tumaze kugira koperative zimwe zazamutse zifite amahoteli izindi zikaba ziri mu bikorwa byinshi by’iterambere babifashijwemo na Leta.’’

Mukanziga Marie Chantal wo mu Karere ka Kayonza yagaragaje uburyo yari umukene uba mu nzu y’ibyatsi we n’abana be.

Yavuze ko yisunze bagenzi be muri koperative abasha kwifatanya n’abandi bamufasha kubona inguzanyo yagiye imuzamura gahoro gahoro kugeza ubwo yiyubakiye inzu nziza irimo sima byose abikesha ubuhinzi bw’umuceri.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko amakoperative agira uruhare rutaziguye muri zimwe mu ntego z’iterambere rirambye nko kurandura ubukene, kwihaza mu biribwa, kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango, kugabanya ubushomeri, guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, kugabanya igwingira no kurwanya imibereho mibi.

Ati “Ibyo igihugu gitegereje ku makoperative ni ugukomeza kugaragaza uruhare rwayo mu kugera ku ntego z’icyerekezo 2050, aho Abanyarwanda bose bazaba bafite ubukire n’ubuzima bwiza. Kugira ngo bigerweho ni uko amakoperative acungwa neza n’ibikorwa byayo bigatezwa imbere.’’

Minisitiri Kajangwe yavuze ko ibibazo bikigaragara mu makoperative birimo kutabona amasoko ahagije, imicungire mibi, inyerezwa ry’umutungo n’ibindi byinshi, ko bizashakirwa umuti ibindi bifatirwe ingamba ku bufatanye na Leta ku buryo koperative zifasha Abanyarwanda bazirimo.

Muri uyu muhango hahembwe amakoperative yagiye aba aya mbere muri buri ntara mu gihe mu rwego rw’Igihugu hahembwe Koperative Coproriz Ntende ku bikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku banyamuryango birimo kubaka hoteli nziza.

Hanasuwe ibikorwa bitandukaye by’amakoperative
Coproriz Ntende yahembwe nka koperative ya mbere yafashije abanyamuryango bayo gutera imbere
Minisitiri w'Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko Leta yifuza ko koperative zitarangwamo n’amakosa kuko ari zo musingi w’iterambere
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Kamanzi Francis, yavuze ko koperative 3904 basanze ari baringa, agaragaza ko zimwe zishobora gufashwa kongera kwiyubaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza