U Buhinde bwafunguye urugaga ruzahuriza hamwe Abahinde bafite cyangwa bateganya gushora imari mu Rwanda n’abakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi (Indian Business Chamber in Rwanda: IBCR).
Ni urugaga rwafunguwe ku wa 10 Ukwakira, mu muhango wabereye i Kigali, aho ruzahuza abacuruzi, kurema amahirwe y’ishoramari, gusangira amakuru ndetse no gukora ubuvugizi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean Guy Afrika yavuze ko u Rwanda ari irembo ryiza ku bashoramari bifuza kugeza ibicuruzwa byabo mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba.
Yagaragaje ko bisaba kugenda ibilometero bitarenze 500 ukaba ugeze muri buri gihugu gituranye n’u Rwanda ku buryo gushora imari mu Rwanda utagaburira isoko ryo mu gihugu gusa.
Yagize ati “ Ushobora kugeza ibicuzwa kuri miliyoni hafi 75 biturutse mu Rwanda kandi hakoreshejwe ubwikorezi bwo ku butaka bwonyine. Guca mu Rwanda ni byo byoroshye kurusha uko waca ahandi mu yindi mijyi iri mu karere. Hari abashoramari abamaze guca iryera ayo mahirwe ku buryo ubu batangiye kuyabyaza umusaruro”.
Yagaragaje ko u Rwanda biciye muri RDB biteguye gufasha abashoramari bo muri urugaga kugera ku ntego zarwo, yongeraho ko u Rwanda rufata ishoramari riturutse hanze nk’inkingi y’ingenzi mu ntego z’igihugu zo kwihutisha iterambere.
Umuyobozi Wungirije wa IBCR, Suman Alla yavuze ko urugaga ruzatuma habaho ubufatanye mu bucuruzi hagata y’abashoramari n’abacuruzi bo mu Buhinde n’abo mu Rwanda.
Hazarebwa uburyo hashyirwa ingufu mu gushora imari mu nzego zitandukanye harimo; ubuhinzi,inganda, inganda ndetse n’ibindi.
Yagize ati “Abashoramari b’Abahinde bamaze gukora ishoramari rinini mu Rwanda. Ibi bigaragaza ko hari ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Mu byo IBCR izakora harimo ko izorohereza uburyo ibicuruzwa byo mu Rwanda byagera ku masoko yo mu Buhinde”.
Yagaragaje ko kandi hazabaho ibiganiro hagati y’inzego za Leta ku buryo inzitizi zose zibangamira ubucuri zivaho, harimo no gukuriranaho imisoro y’ibicuruzwa byinjira ku masoko y’ibihugu byombi.
Imibare ya RDB yo mu mwaka wa 2024 igaragaza ko abashoramari bo mu Buhinde bashoye imari ingana na miliyoni 445.1 z’amadolari ya Amerika, bingana na 13.6% by’ishoramari ryose ry’amahanga ryanditswe muri uwo mwaka. Ibyo byatumye u Buhinde buza ku mwanya wa kabiri, bukurikira u Bushinwa.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko kandi u Buhinde bwari ku mwanya wa munani mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 12,80$, mu gihembwe cya kabiri cya 2026.
Naho ibicuruzwa byaturutse mu Buhinde byari bifite agaciro ka miliyoni 154,28$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!