Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya tariki ya 1 n’iya 10 Nzeri 2026, mu bice byinshi by’u Rwanda haguye imvura nke cyane ugereranyije n’isanzwe igwa muri icyo gihe. Iri gereranya rishingiye ku bipimo by’imyaka 30 ishize.
Mu bupimiro 44 bwakurikiranwe, 43 bwagaragaje imvura iri munsi y’isanzwe igwa. Ubupimiro bwa Nyagatare ni bwo bwonyine bwapimiweho imvura irenze isanzwe igwa muri iyo minsi.
Meteo Rwanda ivuga ko ubupimiro bwa Nyagatare bwapimye imvura ya milimetero 32,5 mu minsi ibiri, bukurikirwa n’ubwa Kagitumba, na bwo bwo muri ako karere, bwapimye milimetero 20,5 mu minsi ibiri.
Mu Mujyi wa Kigali, mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba, nta mvura yaguye. Aho yabonetse, yaguye hagati y’umunsi umwe n’ibiri.
Iyo raporo igaragaza kandi ko ubushyuhe bwari hejuru y’ubusanzwe bupimwa mu ntangiriro za Nzeri mu bice byinshi by’igihugu. Ibihe by’izuba byatumye ubuhehere bw’ubutaka bukomeza kugabanuka ahenshi.
Meteo Rwanda iteganya ko hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Nzeri hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 10 na 64. Yagiriye abahinzi inama yo kwegera abashinzwe ubuhinzi kugira ngo bitegure igihembwe cy’ihinga A 2027.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, mu bice byinshi by’Amajyaruguru no mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, imvura izaba iri ku kigero cy’isanzwe igwa muri icyo gihe. Mu bindi bice by’igihugu, hateganyijwe imvura iri munsi gato y’isanzwe igwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!