IGIHE

Mu Rwanda habaye inkongi zisaga 1300 mu myaka itanu ishize

0 21-08-2026 - saa 08:39, Utuje Cedric

Minisiteri y’Umutekano imbere mu Gihugu yatangaje ko mu myaka itanu ishize mu Rwanda habaye inkongi 1380 zahitanye abantu 28 hirya no hino, ndetse zangiza inzu z’ubucuruzi, ahakorerwa ubukorikori, ibinyabiziga n’ibindi.

Ibi byatangajwe ku wa 20 Kanama 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga ugamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye no kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara igihe habaye izindi mpanuka zitandukanye.

Ni umushinga uterwa inkunga n’Igihugu cya Pologne binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Inganda (UNIDO).

Bimwe mu byashingiweho biga kuri uwo mushinga harimo kugenzura neza ibitera inkongi. Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe, basanze umubare mwinshi w’inkongi z’umuriro mu Rwanda uterwa n’imikoreshereze mibi ya Gaz ikoreshwa bateka aho bigira uruhare rwa 71%.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu, Sesonga Benjamin, yavuze ko Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu kurwanya inkongi y’umuriro gusa avuga ko itazabikora yonyine ahubwo iba ikeneye ubufatanye n’izindi nzego ndetse n’urubyiruko.

Ati “Polisi y’u Rwanda ifite inshingano nyinshi, twanabafasha no kwigisha urubyiruko rw’abakorerabushake ku buryo nitubona ibikoresho, tukabona amahugurwa mu buryo bwagutse, twizera y’uko tuzagera kuri buri muturage. Iyo umuturage mutafanyije ibikorwa byawe ntabwo bigera kuri bose.”

Yavuze ko ariyo mpamvu batangije uyu mushinga kuko u Rwanda rutifuza ko ibikorwa by’Abanyarwanda byazajya byangirika kubera inkongi.

Ati “Ntabwo twifuza y’uko iterambere tugezeho, ubucuruzi bw’abaturarwanda, ejo umuntu yashinga uruganda rw’amamiliyari ejo bugacya rwabaye umuyonga. Uyu mwanya tuwukoresha kugira ngo n’umuntu ku giti cye yumve ibyo tuba tuvuga kugira ngo ashyire mu bikorwa ibisabwa kugira ngo twirinde inkongi z’umuriro hirya no hino.”

Muri rusange mu nkongi zose zabaye mu myaka itanu ishize 71% muri zo zakomotse ku mikoreshereze mibi y’amashanyarazi, 13% z’inkongi zakomotse kuri gaz zitekeshwa mu ngo, 8% muri zo zaturutse ku bikorwa bitemewe birimo ubuhigi, 5% zakomotse ku kuvangavanga no kubikana ibikoresho bishobora kubyara umuriro birimo nk’amarangi abikanwa na gaz cyangwa peteroli.

Mu gihe 3% byakomotse ku miyaga ndetse n’ibiza birimo inkangu n’imyuzure byahungabanyije ibikorwa bitanga amashanyarazi bikavamo inkongi.

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko hamaze guhugurwa abantu barenga ibihumbi 90 mu kurwanya inkongi z’umuriro mu gihugu.

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu, Sesonga Benjamin, yavuze ko Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu kurwanya inkongi y’umuriro ahantu hose igaragaye
Abafatanyabikorwa bose ba Mininter bashyigikiye umushinga wo kongera ubushobozi bw'u Rwanda mu kurwanya inkongi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza