Mount Meru Group yasinyanye na Vivo Energy amasezerano azayihesha uburenganzira bwo kugura ibikorwa by’iyi sosiyete mu Rwanda, birimo station zirenga 40 zicuruza ibikomoka kuri peteroli.
Vivo Energy niyo yari ifite station za Engen mu Rwanda.
Aya masezerano yatangajwe ku wa 27 Nyakanga 2026, akubiyemo kugura imigabane Vivo Energy ifite muri Vivo Energy Rwanda no muri Vivo Energy Malawi.
Mu gihe iri gura rizaba ryemejwe, Mount Meru izanegukana station zirenga 50 Vivo Energy ifite muri Malawi. Izafata kandi ibikorwa byayo byo gucuruza ibikomoka kuri peteroli n’amavuta akoreshwa mu binyabiziga, mu mashini no mu nganda.
Ubu bucuruzi ntiburaba ntakuka kuko bugomba kubanza kwemezwa n’inzego zibishinzwe no kuzuza ibindi bisabwa. Biteganyijwe ko iyo gahunda ishobora kumara amezi menshi.
Mu gihe amasezerano atarashyirwa mu bikorwa burundu, Vivo Energy Rwanda na Vivo Energy Malawi bizakomeza gukora nk’uko bisanzwe, bikomeze guha abakiliya serivisi zabyo nta mpinduka.
Vivo Energy yavuze ko yahisemo Mount Meru Group kuko ifite ubunararibonye ku masoko yo mu Rwanda no mu karere, ubushobozi bwo gushora imari n’icyerekezo cyo guteza imbere ibi bikorwa mu gihe kirekire.
Umuyobozi muri Mount Meru Group, Atul Mittal, yavuze ko kwagura ibikorwa by’iyi sosiyete mu Rwanda no muri Malawi bizajyana no kongera ishoramari no kunoza serivisi zihabwa abakiliya.
Mittal yavuze ko nyuma yo kurangiza iri gura, Mount Meru izakomeza kubaka umubano n’abafatanyabikorwa, abakiliya n’abakozi, yongere serivisi zizewe no kwita ku bidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy, Stan Mittelman, yavuze ko kugurisha ibikorwa by’iyi sosiyete mu Rwanda no muri Malawi bidatewe n’uko bititwaye neza.
Mittelman yavuze ko Mount Meru ifite ubunararibonye ku masoko yo mu Rwanda no mu karere, ndetse n’ubushake bwo kongera ishoramari muri ibyo bihugu.
Mount Meru Group yinjiye ku isoko ry’u Rwanda mu 2007, naho muri Malawi ihatangira ibikorwa mu 2013. Isanzwe ikorera mu bihugu birenga 15 kandi ifite station zirenga 330 zikoresha ikirango cya Meru.
Ibikorwa byayo birimo gucuruza no gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli, gaz ikoreshwa mu ngo, amavuta ya moteri, amavuta y’indege n’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa n’inganda.
Mount Meru ifite kandi ibikorwa mu gutunganya amavuta aribwa, ubuhinzi, ibicuruzwa bikenerwa buri munsi no gutwara ibintu, ikaba ifite amakamyo arenga 1.000.
Vivo Energy yo ifite station zirenga 4.200 mu masoko 29, nyinshi muri zo zikoresha ibirango bya Shell na Engen.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!