IGIHE

Mokgweetsi wabaye Perezida wa Botswana yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda

0 29-08-2026 - saa 12:13, Jean de Dieu Tuyizere

Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2018 kugeza mu 2024, yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali mu muganda ngarukakwezi wakorewe mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa 29 Kanama 2026.

Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Gahanga witabiwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Jean-Guy Afrika.

Masisi waje mu Rwanda yitabiriye inama ya Afurika yiga ku kwihaza mu biribwa izabera i Kigali kuva tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 4 Nzeri 2026, yagaragaje ko bishimishije kuba urubyiruko rw’Abanyarwanda rufatanya n’abakuru mu bikorwa nk’umuganda.

Yagize ati "Mu Rwanda hari ibintu byinshi byiza, cyane cyane kuba urubyiruko rwiyunga ku bakuru buri wa Gatandatu w’ukwezi kugira ngo bifatanye mu muganda, bakore isuku, bubake u Rwanda rwunze ubumwe."

Yasabye urubyiruko guhorana intego yo kwiteza imbere umunsi ku wundi, kandi rugaharanira kutagira uwo rusiga inyuma, agaragaza ko ibyo ari byo bizatuma Afurika iba umugabane w’igihangange.

Ati “Ndagira ngo ujye ubyuka ushaka kuba umuntu urenze uwo wari we ejo, utere imbere kurusha uko byahoze kandi ukore ku buryo ujyana n’abandi, ntugire uwo usiga inyuma. Muzabona Afurika ifata umwanya ukomeye ku Isi. Muzasobanukirwa ko Afurika ari ho ubuzima bw’ikiremwamuntu bwatangiriye.”

Masisi yavuze ko u Rwanda na Botswana ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, ashimangira ko bikwiye guhuza intego yo kugira Afurika umugabane uteye imbere kandi w’icyitegererezo ku Isi yose.

Mokgweetsi Masisi yifatanyije n'Abanyarwanda mu muganda ngarukakwezi
Mokgweetsi Masisi yasabye urubyiruko guteza imbere Afurika, rukayigira igihangange
Uyu muganda wabereye mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza