IGIHE

Minisitiri w’Intebe yahuye n’Abanyarwanda baba i New York, New Jersey na Connecticut

0 27-09-2026 - saa 11:29, IGIHE

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yahuye n’Abanyarwanda baba muri Leta za New York, New Jersey na Connecticut, abagezaho aho u Rwanda rugeze mu iterambere, anabashimira uruhare bakomeje kubigiramo.

Iyi nama yabereye i New York ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo Dr Nsengiyumva yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa by’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Yitabiriwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda bari i New York barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko yabwiye abo Banyarwanda amahirwe bafite yo gushora imari mu Rwanda, gusangiza abandi ubumenyi n’ubunararibonye bungukiye mu mahanga, no kubaka ubufatanye bwagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yari yagiye i New York ahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye.

Uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rugaragarira no mu mafaranga bohereza mu gihugu.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu 2025 bohereje mu gihugu miliyoni 640$, avuye kuri miliyoni 379$ mu 2021.

Abayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva uw’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Umutekano, Dr. Vincent Biruta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera n'abandi bahuye n'Abanyarwanda baba muri Amerika
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda baba muri Amerika gushora imari mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yahuye n’Abanyarwanda baba muri Leta za New York, New Jersey na Connecticut, abagezaho aho u Rwanda rugeze mu iterambere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza