Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yageze i Luanda muri Angola aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 21 Idasanzwe y’Inteko y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iteganyijwe ku wa 30 Kanama 2026.
Iyi nama yakiriwe na Angola ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika.”
Izabanzirizwa n’Inama ya 26 Idasanzwe y’Inama Nyobozi ya AU, iteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026.
Iyi gahunda iri mu ngamba za AU zo guhangana n’ibibazo by’umutekano n’amahoro bikomeje kurushaho kuba urusobe ku Mugabane wa Afurika.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izaba umwanya wo kuganira ku rwego rwo hejuru ku buryo bwo kongera imbaraga mu gukumira amakimbirane mbere y’uko avuka, guteza imbere imiyoborere idaheza no kunoza imikoranire hagati ya AU n’Imiryango y’Ubukungu y’Uturere n’izindi nzego z’uturere zishinzwe umutekano.
Intego ni ugushakira ibibazo by’umutekano ibisubizo birambye bishingiye ku bushobozi n’inzego bya Afurika, hagamijwe kubaka amahoro arambye ku mugabane.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dr António Agostinho Neto, yakirirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola ushinzwe imiyoborere n’imari, José Paulino Cunha da Silva hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Charles Rudakubana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!