IGIHE

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye urubyiruko rwa Afurika kutajya mu buhinzi by’amaburakindi

0 2-09-2026 - saa 23:15, IGIHE

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu urubyiruko rwa Afurika kureba urwego rw’ubuhinzi nk’ingeri ibumbatiye amahirwe y’ishoramari, bakareka ku bujyamo kubera ko babuze ahandi berekeza.

Dr Nsengiyumva yabigarutseho mu Nama ya 20 ya Africa Food Systems Forum - AFSF yabereye i Kigali mu 2026, aho yahuriyemo abayobozi, abafata ibyemezo, abahinzi, abikorera, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo baganire ku hazaza h’imikorere y’ubuhinzi n’imirire muri Afurika.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko Afurika ifite umutungo ukomeye ushobora gutuma ubuhinzi buhinduka urwego ruteye imbere kuko ifite ubutaka bunini buberanye n’ubuhinzi, amazi, izuba rihagije ndetse n’urubyiruko rufite imbaraga.

Icyakora yavuze ko uyu mugabane ugikomeje guhura n’ibibazo by’inzara n’ibura ry’ibiribwa bihagije.

Ati “Ibi bitwereka inshingano dufite: tugomba kubyaza umusaruro ubushobozi dufite, kandi umusaruro ukabyara ubukungu n’imibereho myiza ku Banyafurika bose. Amahirwe ari imbere yacu. Ibikenewe ni byinshi kandi birihutirwa. Igihe cyo kugira icyo dukora ni iki.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko guhindura imikorere y’ubuhinzi n’imirire muri Afurika bisaba ibirenze kongera umusaruro w’ibihingwa.

Yagaragaje ko hakenewe uburyo bwo kugeza ibiribwa bifite intungamubiri kuri buri rugo, guhanga imirimo myiza ku rubyiruko, kongera amahirwe ku bagore ndetse no kubaka ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye mu ruhererekane rwose rw’ubuhinzi, kuva ku bikoresho by’ibanze by’ubuhinzi, guhinga, kubika umusaruro, gutwara, kuwutunganya, kuwucuruza no kuwugeza ku isoko.

Yasabye ko imyumvire ku buhinzi ihinduka cyane cyane mu rubyiruko, avuga ko ubuhinzi budakwiye gufatwa nk’urwego rw’abantu babuze ahandi berekeza, ahubwo bugomba gufatwa nk’urwego rugezweho rurimo amahirwe yo guhanga imirimo, guhanga ibishya n’ibindi

Dr Nsengiyumva kandi yasabye abikorera kureba ubuhinzi mu buryo burenze imyumvire isanzwe ibufata nk’urwego rwugarijwe n’ibyago byinshi, agaragaza ko harimo amahirwe mu nzego zirimo gutwara no kugeza ibicuruzwa ku isoko, kuhira imyaka, ingufu, gukoresha imashini mu buhinzi, serivisi z’ikoranabuhanga, ubwishingizi, gutunganya umusaruro ndetse n’ubucuruzi.

Yavuze ko impinduka zirambye zizagerwaho binyuze mu bufatanye buhuza ishoramari n’amahirwe ahari, ariko hakabaho n’uburyo abahinzi bato, abagore n’urubyiruko bungukira mu iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’imirire.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje kandi ko u Rwanda rukomeje gushyigikira gahunda ya Afurika y’Iterambere ry’Ubuhinzi (Comprehensive Africa Agriculture Development Programme - CAADP), avuga ko Ingamba na gahunda y’ibikorwa bya CAADP by’imyaka 2026–2035 ari amahirwe ku bihugu bya Afurika yo gusangira ubumenyi, gushyira mu bikorwa impinduka zikenewe no gushaka ishoramari rizamura imibereho y’abahinzi, abikorera n’ingo.

Yasabye abitabiriye iyi nama gushaka ibisubizo ku bibazo bitatu by’ingenzi birimo uburyo bwo gushyira mu ngiro ibyo bavuga mu mbwirwaruhame bikabyazwa imishinga ishobora gushorwamo imari, uburyo ishoramari ryakomeza urwego rwose rw’imirire aho kwibanda ku bice bimwe gusa, ndetse n’uburyo ibishya byagaragaje umusaruro byakwirakwizwa ahantu henshi muri Afurika.

Dr Nsengiyumva yashimangiye ko nta gihugu, ikigo cyangwa umuryango umwe ushobora guhindura ubuhinzi n’ibyerekeye ibiribwa muri Afurika.

Yasabye ko habaho ubufatanye bukomeye hagati ya za Guverinoma, abahinzi, abashoramari, ibigo by’imari, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo intego zihuriweho zihinduke ibikorwa bifatika.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu ngeri zinyuranye zigamije kunoza ubuhinzi
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yasabye urubyiruko rwa Afurika kutajya mu buhinzi ari amaburakindi
Ubuhinzi ni rumwe mu nzego zasigaye inyuma muri Afurika nyamara hari iby'ibanze bihagije byaruteza imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza