Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wo kubaka uruganda rucukura rukanatunganya Gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu yitezweho gukemura ikibazo cy’ibura n’ihenda rya Gaz yifashishwa mu guteka no mu bindi bikorwa bikenera ingufu.
Uru ruganda rugiye kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ikigo Gasmeth Energy Ltd, mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.
Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uru ruganda wabaye kuri uyu wa 18 Kanama 2022, uyoborwa na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu.
Yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gazmeth Energy Ltd , Stephen Tierney, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi.
Uyu ni umushinga witezweho gutangira gutanga umusaruro mu 2024 uzanye ibisubizo by’ibibazo biterwa n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse na Gaz yaba ikoreshwa mu guteka cyangwa mu nganda, amashuri no mu bigo bitandukanye bikenera gukoresha Gaz.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwakoreshaga Gaz iturutse mu mahanga ariko kuri ubu hagiye kujya hakoreshwa iyatunganyirijwe mu gihugu, ibintu avuga ko ari igisubizo ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peteroli na Gaz.
Ati "Gaz dukoresha mu guteka iva hanze nayo mwabonye ko igiciro cyakomeje kugenda kizamuka, kiratumbagira. Uyu mushinga uzanye ibisubizo, ntabwo igihugu kizongera gutumiza Gaz igera hano ihenze, ahubwo igihugu nacyo kigiye kubona ubushobozi bwo gutunganya iyi Gaz."
Ni Gaz izaba yitwa CNG (Compressed Natural Gas) ikaba izasimbura mazutu, peteroli na LGP (Liquefied petroleum gas) imenyerewe gutumizwa mu mahanga.
Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko zose bitewe n’uburyo zitunganyijwe zishobora gukoreshwa mu guteka, mu modoka na za moto zikoresha amashanyarazi na Gaz, mu nganda n’abandi hakenera izo ngufu.
Ati "Ariko by’umwihariko ikabazo cyo kubona ingufu zo guteka. Tuzi neza ko 85% by’Abanyarwanda bifashisha inkwi mu guteka. Ni ikibazo gikomeye kibangamiye n’ibidukikije, urebye amashyamba atemwa, kugira ngo icyo kibazo ntikizongere kubaho, uyu mushinga uzadufasha ariko no kubona Gaz yacu tuzakoresha mu gihugu ikaba yanagurishwa hanze y’Igihugu."
Ibyo Abanyarwanda bakwitega ku ruganda rwa Gaz
Ubwo yari amaze kuyobora umuhango wo gutangiza imirimo yo kubaka uru ruganda, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yashimangiye ko uyu mushinga uzaba ufatiye runini u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ati "Ni inkuru nziza kandi ku Baturarwanda mu gihe kiri imbere, uru ruganda nirumara kuzura, tuzashobora gukoresha Gaz yacukuwe mu Kiyaga cya Kivu. Iyo Gaz kandi izifashishwa mu nganda, amashuri n’ibindi bigo bya leta bizaba biyikeneye."
Yakomeje agira ati "Murumva ko uyu mushinga ari ingirakamaro nk’uko mubizi muri iyi minsi ibiciro bya Gaz n’ibikomoka kuri peteroli byariyongereye cyane haba mu Rwanda ndetse no ku Isi. Uyu mushinga rero uje gukemura icyo kibazo ku buryo Abanyarwanda babona Gaz ku giciro kiboroheye."
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard avuga ko gukoresha Gaz kandi ihendukiye Abanyarwanda bizanafasha mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi nk’uko biri muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye.
Yavuze ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda kwihaza ku bijyanye n’ingufu ndetse na Gaz yatumizwaga mu mahanga.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kwegereza abaturage ingufu zaba izikomoka ku mashanyarazi n’izindi aho kugeza ubu abagerwaho n’amashanyarazi ari 71.92% mu gihe kandi abakoresha ingufu zitari iz’amashanyarazi bagera kuri 50.61%.
Minisitiri w’Intebe ati "Uru ruganda rurateganya gutanga izindi ngufu zizakoreshwa mu ngo , ibintu bizatuma tugera ku ntego yo gucanira Abanyarwanda ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2024."
Yakomeje agira ati "Guverinoma y’u Rwanda yishimiye kandi ko uru ruganda ruzatanga ingufu zikoreshwa n’ibinyabiziga bityo iyi Gaz ikazasimbura peteroli na lisansi byangiza ikirere n’ibidukikije muri rusange."
Gasmeth yijejwe amaboko
Ikiyaga cya Kivu gifite umwihariko wo kuba ari kimwe mu biyaga bibiri gusa ku isi bishobora gucukurwamo Gaz.
Iyi Gaz ndetse ifite umwihariko kuko ishobora gukoreshwa mu gutwara ibinyabiziga ndetse yanakoreshwa mu guteka, cyane ko idahumanya ikirere kuko isukuye ku kigero 27% kurenza izindi Gaz zose.
Uyu mushinga urimo kubaka uruganda rucukura gaz mu kiyaga cya Kivu, aho Gasmeth Energy Ltd, izacukura ikanatandukanya Gaz méthane n’amazi, ikayitwara mu rundi ruganda ruyitunganya nyuma ikajyanwa ku isoko ry’imbere mu gihugu n’iryo mu mahanga.
Umushinga wose uteganyijwe kuzatwara miliyoni $530.
Stephen Tierney uyobora Gasmeth avuga ko kugeza ubu ingano ya Gaz iri mu Kiyaga cya Kivu ari nyinshi kandi igenda yiyongera umunsi ku munsi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko uyu mushinga ari ishoramari rikomeye rikozwe n’abikorera ariko ukazanafasha mu gukurura irindi shoramari.
Ati "Itangizwa ry’uyu mushinga ni paji nshya y’urugendo turimo rwo guhindura imibereho y’abaturage n’Iterambere rirambye. Ntabwo ari iterambere ry’abatura b’i Burengerazuba gusa ahubwo ni igihugu cyose muri rusange ndetse ni umushinga uzagirira akamaro ibihugu duturanye."
Yakomeje agira ati "Iri shoramari kuri twe nka RDB na Guverinoma y’u Rwanda, rirerekana gahunda zitandukanye zo korohereza ishoramari no kureshya abashoramari bashya twubatse mu myaka ishize kandi ni ibintu bizakomeza."
Akamanzi yaboneyeho guhamagarira Abanyarwanda, inzego zitandukanye guha ikaze uyu mushinga no kuwutera ingabo mu bitugu ndetse yizeza Stephen washinze Gasmeth ubufasha buhoraho.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kukuba hafi, kandi namwe muri hano muzamushyigikire haba mu kuba abakiriya be cyangwa se kumuha ubundi bufasha. Niko dusaba n’Abanyarwanda bose.”
Ikiyaga cya Kivu gifite amoko atatu ya gaz arimo Dioxide de Carbone, Methane na sulfur d’Hydrogene. REG ivuga ko izo zose zishobora kugira ingaruka mbi mu gihe haba harekuwe nyinshi.
Inyigo iheruka yerekanye ko mu kiyaga cya Kivu harimo kilometero kibe (km3) hagati ya 250 na 300 za Carbon (CO2) na Gas Methane igera kuri km3 hagati ya 55 na 60, kandi ngo bikomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeneye. Gaz Methane irimo ngo ishobora gutanga umuriro ungana na MW 700 mu gihe cy’imyaka 55.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!