Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasuye ahari urwibutso rw’Abanya-Israel baguye mu gitero cyagabwe na Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yasuye Urwibutso ruzwi nka Nova music festival memorial site i Re’im, mu Majyepfo ya Israel, aho yunamiye abantu bahitanywe n’igitero cy’iterabwoba cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023.
Iyi minisiteri yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kwibuka no guha icyubahiro abazize icyo gitero, cyibasiye abitabiriye ibirori bya muzika byaberaga muri ako gace, kikaba cyaraguyemo abantu benshi.
U Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byombi byagiye bigaragaza ko amateka y’ibyago byabaye ku baturage babyo ari isomo ryo kurwanya urwango n’ihohoterwa rikorerwa abasivile.
Uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe ruje mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati gikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’intambara yatangiye nyuma y’igitero cya Hamas kuri Israel mu Ukwakira 2023.
Igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyagabwe n’umutwe wa Hamas ku baturage ba Israel cyatangiye ubwo abarwanyi bawo binjiraga muri Israel baturutse mu Ntara ya Gaza, bagaba ibitero ku baturage no ku birindiro by’inzego z’umutekano.
Muri icyo gitero, abantu benshi barishwe abandi barashimutwa, harimo n’abari bitabiriye igitaramo cya muzika cya Nova Festival cyaberaga hafi y’umupaka wa Gaza na Israel. Iki gikorwa cyabaye intandaro y’intambara ikomeje hagati ya Israel na Hamas, ikaba yarateje ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubutabazi mu Karere ka Gaza no mu Burasirazuba bwo Hagati.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!