IGIHE

Minisitiri Nduhungirehe yashimye ibihugu bitanu byinjiye mu Kanama ka Loni gashinzwe umutehano

0 3-06-2026 - saa 23:23, IGIHE

Amatora yabereye mu Nteko Rusange ya Loni ku cyicaro cyayo yasize Zimbabwe, Autriche, Kyrgyzstan, Portugal naTrinidad et Tobago ari byo bitorewe kwinjira mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano, bikagiramo ibyicaro bidahoraho.

Zimbabwe yatowe n’abanyamuryango 182 izaba muri aka kanama kuva mu 2027 kugeza mu 2028.

U Budage bwahataniraga kwinjira muri aka kanama bwatsinzwe na Portugal yatowe n’amajwi 134 mu gihe Autriche yagize amajwi 131, naho u Budage buba ubwa gatatu n’amajwi 104. Bishakagamo abagomba guhagararira u Burayi.

Philippines na ⁠Kyrgyzstan byo byahataniraga guhagararira akarere ka Asia-Pacific, byasabye ko hatorwa inshuro eshatu kugira ngo haboneke ugira bibiri bya gatatu by’amajwi asabwa. ⁠Kyrgyzstan yatsindiye ku majwi 142, biba ubwa mbere yinjiye muri aka kanama.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yashimye ibihugu byatsindiye ibyicaro mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Ati “Mwishyuke Zimbabwe, Kyrgyzstan, Trinidad et Tobago, Portugal na Autriche kubera gutorwa nk’abanyamuryango badahoraho b’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano muri manda ya 2027-2028.”

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ni ko konyine muri Loni gashobora gufata ibyemezo bikaba itegeko harimo no gufatira ibihugu ibihano no gutanga uburenganzira bwo gukoresha intwaro. Gafite ibihugu bitanu bifite ibyicaro bihoraho kandi bikagira ijambo risumba iry’abandi ni u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya na Amerika.

Ibindi bihugu 10 bitorwa buri mwaka, harimo bitanu byinjira buri mwaka. Trinidad et Tobago izasimbura Panama, Portugal na Autriche bisimbure Denmark n’u Bugereki naho Kyrgyzstan isimbure Pakistan.

Zimbabwe izasimbura Somaliya mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano
Akanama ka Loni kagizwe n'ibihugu 10 bitorwa n'ibindi bitanu bifite ibyicaro bihoraho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza