Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko bitoroshye kwemeza ko ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane bafite ipeti rya General, byatewe n’ifatwa ry’Umujyi wa Uvira kuko ibihano byashyizweho hashize amezi atatu uyu mujyi warasubiye mu biganza bya FARDC.
Ni ubutumwa yanyujije kuri X asubiza ubwa Marc Pelerman waganiriye n’Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, mu kiganiro cyagiye kuri France 24.
Massad Boulos yabajije impamvu igihugu cye kibogamira ku ruhande rwa RDC iyo bigeze ku kibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba, ndetse kigafatira ibihano u Rwanda gusa nyamara bavuga ko impande zose zirebwa n’ikibazo zitubahiriza uko bikwiye ibyo ziyemeje.
Boulos yahakanye ibyo kubogamira ku ruhande rwa RDC, avuga ko ibihano byafashwe kubera ifatwa rya Uvira nyuma gato y’uko hasinywe amasezerano y’amahoro n’ubukungu ya Washington.
Ati “Ibi byari ingaruka zabyo. Bahawe amahirwe yo kuvayo, Guverinoma ya Amerika yarihanganye bikomeye, ariko ku bw’amahirwe make Amerika yageze aho ifata izi ngamba. Ariko izi ngamba zishobora guhinduka igihe cyose amasezerano yaba yubahirijwe.”
Boulos yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko amasezerano yubahirizwa nubwo yumvikanisha ko bitaragera ku rugero rwifuzwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe yatangaje ko umutwe wa AFC/M23 w’Abaye-Congo watangiye kuva mu mujyi wa Uvira ku wa 16 Ukuboza 2025, abarwanyi bawo bashira burundu ku wa 17 Mutarama 2026.
Ati “Uyu mujyi wahise wongera gufatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’Abarundi bafatanya n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo.”
Nduhungirehe yasobanuye ko ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’aba-General bane bazo byafashwe ku wa 2 Werurwe 2026, na nyuma yaho haza no gufatwa ibindi bihano.
Ati “Bityo rero, biragoye cyane gusobanura ko ibihano Amerika yafatiye u Rwanda byatewe no kuba AFC/M23 yaranze kuva muri Uvira.”
Amasezerano u Rwanda na RDC byagiranye agizwe n’ibice bibiri: icy’umutekano kirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi n’icy’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu kandi Amerika ikabugiramo uruhare.
Ubufatanye ibihugu byumvikanye ko bizagirana burimo ubwo mu gutunganya no gucuruza amabuye y’agaciro, kubaka ibikorwaremezo birimo urugomero rw’amashanyarazi n’ibyambu, ubucuruzi bwambukiranya umupaka no kubungabunga umutekano wa pariki z’ibihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!