IGIHE

Minisitiri Butera yakebuye abanyeshuri bitwaza inzoga mu ducupa tw’amazi

0 9-09-2026 - saa 23:21, Hakizimana Jean Paul

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yakebuye bamwe mu banyeshuri bitwaza inzoga mu ducupa tw’amazi, abibutsa ko atari nziza kandi ko zishobora kubicira ubuzima zikanangiza ejo hazaza habo nyamara bari bitezweho kuzigirira umumaro bakanawugirira igihugu n’imiryango yabo.

Ubu butumwa yabutanze mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, ubwo yasuraga Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare, akaganira n’abanyeshuri, abarezi ndetse n’abarimu kuri gahunda ya Leta yo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge harimo inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yibukije aba banyeshuri ko ubuzima bwabo ari bwo musingi wo kugira ngo batere imbere, batsinde neza amasomo yabo no gutegura ejo hazaza habo heza. Yavuze ko inzoga n’ibiyobyabwenge byangiza umwijima, impyiko n’ibindi.

Ati “ Agace ibiyobyabwenge byangiza ni agace k’imbere mu bwonko, ako gace niko kagenzura ibyemezo umuntu afata, amarangamutima ye no gupanga gahunda z’ubuzima bwe. Uwabifashe rero agira amarangamutima ahora ahindagurika akagira agahinda gakabije, ibyishimo birenze n’ibindi byinshi, turagira ngo tubashishikarize kubireka no kubyanga.’’

Minisitiri Butera yibukije aba banyeshuri ko badashobora gutwara indege, kuba abasirikare cyangwa gukora akandi kazi kose keza badafite ubuzima bwiza, badateguwe neza ngo nabo bategure ejo hazaza habo heza bitewe no kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Ati “ Amashuri amwe namwe twafatiyemo abantu bafite udupfunyika tw’ibiyobyabwenge mu mashuri yisumbuye, hakaba n’ibindi biyobyabwenge byateye bagendana mu ducupa tw’amazi wakwihumuriza ukabona aguye igihumure kuko harimo inzoga zikomeye cyane. Turagira ngo tubashishikarize ko igihugu kibitezeho byinshi birimo kwiga neza, mugatsinda neza mugatera imbere. Ubuzima bwanyu mwe kubwica.’’

Iradukunda Fils wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko amasomo yakuye mu mpanuro za Minisitiri Butera harimo kwirinda ibiyobyabwenge no kujya atangira amakuru ku gihe kuko ngo abenshi mu babikoresha n’ababicuruza baba babazi.

Muhoza Peace wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye we yagize ati “ Amasomo nkuye mu mpanuro twahawe na Minisitiri ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko ari byo bitera indi mico mibi irimo ubusambanyi, twiyemeje kubihashya.’’

Minisiteri y’Ubuzima ryagaragaje ko abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, 100 barahuma. Kugeza muri Nyakanga, mu gihugu hose habaruwe abantu ibihumbi 11 bagizwe imbata n’izi nzoga ku buryo kuzireka byabatwara igihe kinini.

Minisitiri Butera yabanje guha ijambo abanyeshuri bamubwira bimwe mu biyobyabwenge babona muri Nyagatare n’uko byacika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza