Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyiraho ibikorwaremezo byorohereza abantu bafite ubumuga kugira ngo nabo babashe kugerwaho na serivisi ntawe uhejwe.
Ku rundi ruhande ariko hari ahakigaragara inyubako nshya zubakwa zidafite inzira abafite ubumuga banyuramo.
Ni mu gihe hari n’aho usanga ziri ariko ugasanga zihanamye cyane ndetse ahari amakaro akaba anyerera kubera ubwo buhaname.
Isoko rya kijyambere riherereye mu Karere ka Musanze rizwi nka Goico, ni hamwe mu hagaragazwa n’abafite ubumuga nk’ahari inzira zifite ikibazo.
Bavuga ko iri soko ribagora kurigeramo bitewe n’inzira yashyizwemo ihanamye inanyerera kuko yubakishijwe amakaro.
Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga mu Karere ka Musanze, Umurangamirwa Théodore, avuga ko basuye iryo soko bagasanga iyo nzira ntacyo irakorwaho.
Ati " Twasuye Goico, dusura gare, dusura no ku bitaro kugira ngo turebe ko byubahirizwa, ariko twasanze bitarubahirizwa."
Ba rwiyemezamirimo bafite iri soko mu nshingano bamaze igihe bavuze ko bagiye gushyira itapi muri iyo nzira ngo ntikomeze kunyerera gusa kugeza n’ubu ntibirakorwa.
Umuyobozi Wungirije w’Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU), Uwamaliya Djovine, na we avuga ko iki kibazo cy’abubaka ntibashyireho neza iyi inzira kikigaragara kuri zimwe mu nyubako nshya.
Ati “Iyo abonye ko byarangiye inzu bazaza kuyisura, nibwo ahita avuga ngo eee! ariko sinashyizeho iyi nzira! Agahita ashyiraho nyine iyo kwikiza.”
Umuyobozi ushinzwe imiturire y’Imijyi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra), Edward Kyazze, yabwiye IGIHE ko ba rwiyemezamirimo basabwa gukora ibishoboka byose izo nzira zikubakwa neza.
Ati “Akenshi iyo ikibanza ari gitoya, biba bigoye kugira ngo akore inzira yo ku ruhande. niyo mpamvu tubabwira ngo bakoreshe uburyo bwose bushoboka.”
Kyazze avuga ko izi nyubako zishyirwaho inzira zihanamye akenshi zubakwa n’abashaka gukoresha ikibanza gito, abibutsa ko bagomba kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire utabikoze agahanwa.
Anavuga ko iyi minisiteri igiye gukurikirana iki kibazo, ku buryo inyubako zashyizweho izi nzira bigakorwa nabi bikosorwa.
Itegeko rirengera abafite ubumuga muri rusange, mu ngingo yaryo ya 25 n’iya 26, rivuga ko inyubako zose zigomba kuba zorohereza abafite ubumuga kugera aho serivisi zitangirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!