IGIHE

Miliyari 100 Frw zigiye kwifashishwa mu kurwanya ibiza mu Majyaruguru no mu Burengerazuba

0 27-09-2026 - saa 14:45, Utuje Cedric

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), yavuze ko arenga miliyari 100 Frw agiye gushorwa mu bikorwaremezo byo guhangana n’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iyo mu Burengerazuba.

Ibi yabigarutseho ku wa 26 Nzeri 2026, mu muganda rusange wabereye mu Karere ka Musanze, wibanze mu bikorwa byo gukumira amazi y’Umugezi wa Rwebeya aturuka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga agasenyera abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB, Richard Nyirishema, yavuze ko arenga miliyari 100 Frw yateganyijwe kubaka ibilometero 21 by’imiyoboro y’amazi, amateme n’ibyobo bifata amazi akunze gusenyera abaturage bo mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu mu mushinga uzatangira mu 2027.

Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bigiye kwiyongera ku biri kubakwa mu bice bitandukanye kuko bizatangira muri Nyakanga 2027.

Ati “Hari ibisanzwe bihari twari twarubatse ariko biracyakenewe kuko ubu bigeze kuri 30 ku buryo hari ibizatangira kubakwa muri Nyakanga umwaka utaha.”

Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomereje abandi 2368.

Miliyari 100 Frw zigiye kwifashishwa mu kurwanya ibiza mu Majyaruguru no mu Burengerazuba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza