IGIHE

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi mu kwezi k’Ugushyingo

0 6-11-2022 - saa 10:31, Igizeneza Jean Désiré

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko imvura iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2022 hirya no hino mu gihugu iri hagati ya milimetero 50 na 250, yemeza ko bitandukanye no mu Kwezi k’Ukwahira aho kwaranzwe imvura nke.

Meteo Rwanda yemeza ko imvura izagwa mu bice byinshi by’Intara y’Uburengerazuba, Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu gihe izagwa mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba n’igice gito cy’Intara y’Amajyepfo (Amayaga) ari nke ugereranyije n’imvura isanzwe ihagwa mu Ugushyingo.

Ibi bitandukanye n’imvura yaguye mu kwezi gushize aho igiteranyo cyayo cyari munsi y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu gihe cy’imyaka myinshi mu bice byinshi by’igihugu, ibyagize ingaruka mbi ku buhinzi, zijyanye n’ibura ry’amazi mu butaka ndetse ko kudindira kw’indi mirimo ibyarira inyungu igihugu kandi ikenera amazi y’imvura.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yo mu Ugushyingo 2022 izakomeza kuboneka mu gihugu hose ariko ikazaba irimo umuyaga mwinshi ushobora kuzagira ingaruka zitandukanye zirimo no kwangirika kw’ibikorwa remezo.

Yavuze ko hateganyijwe kwiyongera kw’imvura mu bice by’amajyepfo y’igihugu ugereranyije n’ibihe by’izuba byaranze ibindi bice mu kwezi gushize ariko hari n’ibice by’amajyepfo y’Intara y’i Burasirazuba bizarangwa n’imvura nke nk’uko byagenze mu kwezi gushize.

Mu minsi 20 ya mbere y’Ugushyingo biteganyijwemo imvura izaba iri ku kigero cy’isanzwe igwa muri uko kwezi, naho igice cya gatatu giteganyijwemo imvura iri munsi y’ikigero cy’imvura isanzwe ibonekamo.

Imvura nyinshi ugereranyije izagwa mu bice by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke no mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, ikazaba iri hagati ya milimetero 200 na 250.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru n’ibice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru ukuyemo amajyepfo y’uturere twa Rulindo na Gicumbi.

Meteo Rwanda itangaza ko Imvura nke izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100, ikazagwa mu bice byinshi by’uturere twa Bugesera, Kayonza na Kirehe n’ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge ndetse n’Akarere ka Gatsibo no mu gice cy’amayaga.

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi mu kwezi k’Ugushyingo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza