Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe ry’igihembwe cy’imvura y’Umuhindo wa 2026, rigaragaza ko u Rwanda ruzabona imvura iri hejuru y’impuzandengo isanzwe aho ishobora kugera kuri milimetero 1000.
Meteo Rwanda yavuze ko hagati ya Nzeri na Ukuboza 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 279 na 962.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda Aimable Gahigi yasobanuye ko ubwinshi bw’imvura buteganyijwe buzaterwa n’imiterere y’ubushyuhe bwo mu nyanja ya Pasifique no mu Nyanja y’u Buhinde, bikazongera ubuhehere bw’umwuka ukururwa n’imiyaga igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Meteo Rwanda yavuze ko imvura izaba nke mu kwezi kwa Nzeri 2026, ariko ikagenda yiyongera mu mezi akurikiyeho. Iyi mvura ngo ishobora kugereranywa n’iyabonetse mu bihembwe by’Umuhindo byo mu 1997 na 2023.
Mu turere duteganyijwemo imvura nyinshi, harimo Nyamasheke, ibice by’uburengerazuba bwa Rutsiro na Karongi, uburengerazuba n’amajyepfo ya Nyamagabe na Nyaruguru ndetse n’iburasirazuba bwa Rusizi, aho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 800 na 1000.
Mu bindi bice birimo Musanze na Gakenke, ndetse n’ahandi mu Ntara y’Iburengerazuba, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 600 na 800. Mu Mujyi wa Kigali n’ahandi henshi mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 600.
Meteo Rwanda yavuze ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu bice bimwe by’igihugu hagati ya tariki ya 15 na 22 Nzeri 2026, cyane cyane mu Karere ka Musanze, Burera, ibice bya Gakenke na Nyamagabe ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu bindi bice by’igihugu, imvura izatangira kugenda igaragara hagati ya tariki ya 22 na 29 Nzeri, naho mu bice bimwe byo mu Ntara y’Amajyepfo, Kigali n’Iburasirazuba ikazatangira hagati ya tariki ya 29 Nzeri na tariki ya 6 Ukwakira 2026.
Iki kigo cyasabye abaturage n’inzego bireba gufata ingamba zo gukumira ingaruka z’imvura nyinshi, zirimo inkuba, imiyaga ikomeye, amahindu, imyuzure n’inkangu cyane cyane ahantu hahanamye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!