IGIHE

Mastercard Foundation yahembye UR miliyoni 3$ kubera umusanzu wayo mu guteza imbere uburezi muri Afurika

0 20-07-2026 - saa 21:36, IGIHE

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yahawe igihembo cya miliyoni 3$ na Mastercard Foundation nyuma kugaragara muri eshanu za mbere zifite uruhare mu guhindura no guteza imbere uburezi mu mashuri makuru muri Afurika.

Iki gihembo cyiswe Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize, yashyizweho na Mastercard Foundation igamije gushimira kaminuza zigira uruhare mu guteza imbere uburezi no kongera amahirwe ahabwa urubyiruko rwo muri Afurika. Iyi gahunda izatangwamo miliyoni 500 $ mu myaka icumi.

Kaminuza y’u Rwanda yahawe iki gihembo mu cyiciro cyiswe “Excellence in Health”, kubera uruhare rwayo mu kongera ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Mastercard Foundation ivuga ko Kaminuza y’u Rwanda imaze kwigisha abanyamwuga mu by’ubuvuzi barenga 26.000, ndetse uburyo bwayo bwo gutanga ubumenyi bushingiye ku kwegera abaturage bigirira akamaro abarenga ibihumbi 500.

Ikigo kandi cyashimye uruhare rwa Kaminuza y’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga, ubumenyi ku byerekeye inkingo no guhanga ibishya mu mikorere y’inzego z’ubuzima.

Buri kaminuza muri eshanu zatoranyijwe muri iyi gahunda izahabwa miliyoni 3 $ kugira ngo ikomeze kwagura ibikorwa byayo bigamije impinduka, binyuze mu mishinga izakorana na Mastercard Foundation.

Izindi kaminuza zahawe ibihembo ni Kaminuza ya Addis Ababa muri Ethiopia kubera ubuhanga mu bushakashatsi no guhanga ibishya; Ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’Amazi n’ibidukikije (2iE) cyo muri Burkina Faso cyahembewe ko ari indashyikirwa mu kwigisha no kwiga; Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Kwame Nkrumah muri Ghana yahembwe kubera ubushakashatsi no guhanga ibishya; na Muni University yo muri Uganda yahembwe kubera gufasha abanyeshuri kwisanga ku isoko ry’umurimo.

Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Sewit Ahderom, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha kaminuza zo muri Afurika kuba inzira yo gufungurira amahirwe urubyiruko.

Ati “Mu myaka 20 ishize twabonye ibigo byo muri Afurika byongera gutekereza ku musaruro uburezi bwo mu mashuri makuru bukwiye gutanga. AHEFT Prize ifasha kubishyira mu bikorwa, dushyigikira ibisubizo byishatswemo n’umugabane wa Afurika binyuze muri gahunda izamara imyaka 10 kugira ngo kaminuza zibe inzira y’amahirwe kuri miliyoni nyinshi z’urubyiruko rwa Afurika.”

Mu myaka icumi iri imbere, gahunda ya AHEFT izatanga ibihembo ku bigo by’amashuri makuru na kaminuza nibura 150 muri Afurika, mu byiciro birimo uburezi no kwigisha, ubushakashatsi no guhanga ibishya, kwihangira imirimo, imihindagurikire y’ibihe, ubuhinzi, ubuzima, ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI).

Abatsindiye ibihembo bya mbere bazabishyikirizwa ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga yiga ku musanzu wa Kaminuza mu iterambere izabera i Accra muri Ghana ku wa 22 Nzeri 2026.

Kaminuza y’u Rwanda yashinzwe mu 2013 nyuma yo guhuza ibigo birindwi by’amashuri makuru ya Leta. Ni yo nini mu Rwanda mu bijyanye n’uburezi bwo ku rwego rwa kaminuza. Ifite za koleji icyenda kandi igira uruhare rukomeye mu bushakashatsi, guhanga ibishya no guteza imbere uburezi.

Mastercard Foundation yahembye UR miliyoni 3$ kubera uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi muri Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza