IGIHE

Maj Gen Nyakarundi yitabiriye inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo yiga ku bikorwa bya gisirikare mu karere

0 9-10-2026 - saa 00:04, IGIHE

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda, ziyobowe n’ Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, zitabiriye Inama y’Akarere y’Abagaba bakuru b’Ingabo yaganiraga ku bikorwa bya gisirikare, yabereye kuri Speke Resort Munyonyo i Kampala, muri Uganda.

Iyi nama yabaye ku wa 8 Ukwakira 2026 yahuje Abagaba bakuru b’Ingabo, Abashinzwe ubutasi, ndetse n’Abayobozi b’Ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Inama yafunguwe ku mugaragaro n’ Umugaba Mukuru w’ Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wari Umushyitsi Mukuru, yashimangiye ko umutekano urambye ufitanye isano ya hafi n’ubukungu butajegajega, ubumwe muri politiki, ndetse n’ubufatanye.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiye ayoboye itsinda ry'Ingabo z'u Rwanda
Gen. Muhoozi Kainerugaba ni we wafunguye iyi nama
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza