IGIHE

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kongera imbaraga mu kwirinda Sida

0 1-12-2022 - saa 21:17, Rabbi Malo Umucunguzi

Madamu Jeanette Kagame yasabye inzego zitandukanye by’umwihariko urubyiruko, kwibukiranya uruhare buri wese akwiye kugira mu kurwanya icyorezo cya Sida.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 1 Ukuboza ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida.

U Rwanda rukomeje gushimwa kubera intambwe rwateye mu kurwanya icyorezo cya Sida, aho imibare igaragaza ko nibura hejuru ya 90% by’Abanyarwanda babana na Virusi Itera SIDA bazi uko bahagaze, 98% bafata imiti igabanya ubukana kandi nibura 90% bafite virusi nke cyane mu maraso.

Ni mu gihe kugeza mu 2018, ubwandu bushya bwa virusi itera Sida bwagabanutse kuri 83% naho impfu ziterwa na Sida zigabanukaho 82% mu myaka 20 ishize.

Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya Icyorezo cya Sida, ni ngombwa ko twongera kwibukiranya ku ruhare rwacu, cyane urubyiruko, mu kwirinda Sida. Guhangana n’iki cyorezo ni ugukomeza ubukangurambaga, twongera ubushobozi mu gutanga serivisi, kuko urugamba ruracyakomeje.”

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itara Sida cyari kigeze kuri 2.6%.

Nko ku bari munsi y’imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y’imyaka 49 ni 3%, hejuru y’imyaka 60 bikaba 8%.

Ibyo bivuze ko abantu bafite imyaka yigiye hejuru nibo barimo gukurana na virusi itera Sida, hanyuma abato barakura virusi itera sida ari nke.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, bavuye ku 12 000 mu myaka itanu ishize.

Mu mijyi niho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

Zimwe mu mpungege zagaragajwe ni uko ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, usanga bwiganje mu bice by’Imijyi, bigaterwa n’uko ari naho kenshi usanga hari ibyiciro byibasiwe cyane n’ubwandu bwa virusi itera Sida birimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, urubyiruko n’ibindi.

Ibyo kandi bigahura n’uko usanga abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76.9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52.4% gusa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Rwibasira Gallican, aheruka kubwira IGIHE ko urubyiruko ari icyiciro gikeneye gushyirwamo imbaraga mu buryo bwihariye.

Ati “Ijanisha rinini ry’abandura Sida ni mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ntitwakwirengagiza ko iyo myaka ari yo myaka mu by’ukuri urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina, ari na ho tuba tugomba gushyira imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Cyane cyane urubyiruko rw’abakobwa, abakobwa bari mu mashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza ndetse n’abatari ku ishuri, turabibona imibare igaragaza ko ni ho bakora imibonano mpuzabitsina cyane. Ikinateye impungenge kurushaho ni uko banayikorana n’abagabo bafite imyaka ikuze.”

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho y’abaturage, DHS 2020, bwasohotse muri Nzeri 2021, bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato. Nibura mu bantu b’igitsinagore bafite hagati y’imyaka 25-49, bakoze imibonano mpuzabitsina ya mbere ku mpuzandengo y’imyaka 20,7. Urebye mu bagabo bafite imyaka hagati ya 25-59, bo bayikoze ku myaka 22,2.

Ubu bushakashatsi ariko bwerekanye ko nibura 2% muri ba bagore bafite imyaka iri hagati ya 25-49, imibonano mpuzabitsina ya mbere bayikoze ku myaka 15 naho 20% bayikoze ku myaka 18.

Ni mu gihe mu bagabo, 3% by’abafte imyaka hagati ya 25-49 bakoze imibonano mpuzabitsina ya mbere ku myaka 15, naho 31% bayikora ku myaka 20.

Muri ubwo bushakashatsi kandi byagaragaye ko mu babajijwe, abakobwa 46% n’abahungu 78% nibo bakoresheje agakingirizo.

Abakobwa baryamanye n’abo batashakanye bakoresheje agakingirizo benshi ni abo mu mijyi (57%) kurusha mu byaro (41%). Nyamara iyo bigeze mu bahungu, abakoresheje agakingirizo benshi ni abo mu byaro (79%) kurusha abo mu mijyi (76%).

Kugeza ubu Isi yihaye intego ko mu 2030 ko 95% by’abafite virusi ya Sida bazaba babizi, 95% bari ku miti, 95% itagaragara mu maraso yabo, ari nabwo babyita ko Sida izaba yarangiye.

Madamu Jeanette Kagame yasabye inzego zitandukanye by’umwihariko urubyiruko, kwibukiranya uruhare buri wese akwiye kugira mu kurwanya icyorezo cya Sida.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza