Perezida Kagame yasuye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ku munsi wa Gatatu w’uruzinduko rwe mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, abasezeranya ko ibikorwaremezo bitaragerwaho, bazabibona mu buryo bwihuse aho bishoboka, ko n’aho byatinda ari amikoro aba agikusanywa.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Nyamasheke rukurikira urwo yakoreye mu Karere ka Nyamagabe na Ruhango mbere y’uko asoza ingendo ze ku Cyumweru mu Karere ka Karongi.
Bitandukanye n’utundi duce, abaturage b’i Nyamasheke bakiriye Umukuru w’Igihugu mu buryo butandukanye n’ubw’abandi. Ababyeyi bitwaje ibisabo, inkongoro n’ibiseke mu kumugaragariza ko mu gace kabo beza, kandi inka ko zikamwa.
Mu nzira igana ku kibuga cy’umupira cya Kagano, ababyeyi bari benshi bateze urugori, bakenyeye ku buryo byagaragaraga ko biteguye kwakira umushyitsi ukomeye mu gace kabo.
Mu bibazo bagaragarije Umukuru w’Igihugu harimo icy’ingo zituye mu manegeka. Meya wa Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yavuze ko mu byifuzo akarere gafite, harimo ko karamutse kabonye umudugudu w’icyitegererezo, byatuma abaturage bari batuye mu manegeka batuzwa neza.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abaturage iyo batujwe mu midugudu, bagerwaho n’inyungu nyinshi ndetse ko leta igiye kubishyiramo imbaraga ku buryo bikorwa vuba.
Ati “Ibyo bavuze by’abatuye mu manegeka ndetse bivamo igihe kimwe na kimwe ubwo bimerera nabi abaturage bakanabigwamo, ubundi leta ifite ingamba zo gukura abantu mu manegeka, bagatuzwa aho bakwiriye kuba batura, ndetse leta ikabafasha kuhatura neza. Byagiye biba hirya no hino. Nta mpamvu, bitaba, bitazaba hano muri Nyamasheke.”
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE
13:25: Perezida Kagame asoje urugendo rwe yagiriraga mu Karere ka Nyamasheke.
13:20: Nyiransengimana Esperence yagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umunyeshuri wakubiswe n’umuyobozi w’ishuri ku buryo avunika umugongo none ubu akaba agendera mu kagare.
Meya w’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko iki kibazo akizi, ko n’uwo muyobozi yakurikiranywe akagezwa imbere y’ubutabera ariko akagirwa umwere.
Perezida Kagame yavuze ko kuva iki kibazo cyarageze imbere y’ubutabera, Nyiransengimana akwiriye gufashwa akavuzwa neza ndetse agafashwa no mu buzima busanzwe ku buryo akomeza kwiga.
13:10: Muhizi Anathole yagejeje ku Mukuru w’Igihugu ikibazo cy’ubutaka yaguze mu Karere ka Kamonyi. Ngo umuntu bari baraguze ubwo butaka, yari umukozi wa BNR ariko aza kwiba iyo banki, nayo itegeka Ikigo cy’Ubutaka kudatanga ibyangombwa.
Uyu muturage yavuze ko iki kibazo yakigejeje ku nzego zose, Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi y’Igihugu ko mu minsi itatu iki kibazo kigomba cyabonetse uhereye ku wa Mbere.
13:05: Giraneza Eraste, ni umugabo wubatse ufite abana batandatu. Ni umuhinzi w’ikawa wabitangiye mu 2003, afite ibiti 350. Uyu munsi yavuze ko afite ibiti by’ikawa birenga 7500. Yinjiza miliyoni 8 Frw akomoka mu ikawa.
Yasabye ko mu gihe cy’umuganura, abantu bajya bakangurirwa kunywa ikawa.
13:00: Misago Aphrodis yabwiye Umukuru w’Igihugu ko yangirijwe n’inkende zo muri Pariki ya Nyungwe, zikarya ibigori bye. Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubusanzwe abantu baturiye Pariki, iyo imyaka yabo yangijwe n’inyamaswa batishyurwa.
Yavuze ko buri gihe inyamaswa zitajya zona ngo habeho kwishyura, ahubwo ko abashinzwe pariki bakorana n’abaturage mu gushaka igisubizo kirambye, pariki zikarindwa hamwe n’izo nyamaswa ku buryo n’imitungo y’abantu itangirika.
12:50: Perezida Kagame yagejejweho ikibazo cy’abaturage bafite koperative ihinga ikawa. Bambuwe na rwiyemezamirimo amafaranga asaga miliyoni 40 Frw. Umukuru w’Igihugu yasabye RDB gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya, abo baturage bakishyurwa.
12:40: Nyuma y’ijambo rye, Perezida Kagame ahaye umwanya abaturage kugira ngo batange ibitekerezo ndetse n’abafite ibibazo babashe kuba babibaza.
Ati “Hari ba bandi batinyuka bakabona ko mukwiriye guhungabana cyangwa se kwiruka. Oya, buriya iyo twabamenye, bajya ku murongo, bahengera gusa bihishe, bagahimbira ku banyantege nke. Abo mujye mwifatanya mubyange ndetse murebe uko mwabitugezaho tubirwanye. Nta ruswa, nta bituga ku kazi. Ubabwiye ibyo mujye mumubwira ajye kubibaza abayobozi bo hejuru aribo babimuha. Nibatugeraho tuzajya tubibaha.”
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’amavuriro adakora
Ati “Bambwiye ko 25% by’ibigo by’ubuzima aribyo bikora icyumweru ku kindi. Ibyo ni bike cyane, kandi ibindi bambwira ko bitanafite amashanyarazi cyangwa amazi. Ibyo ndabivuga ku buryo bw’umwihariko kugira ngo nerekane ko nubwo hari ibyiza byinshi tumaze kugeraho, haracyari imbogamizi z’ibibangamira abantu kandi bigatuma n’umuvuduko w’iterambere dukwiriye kuba tugenderaho ugabanuka cyangwa se ibintu bitihuta.”
– Dutinzwa n’amikoro - Perezida Kagame yahumurije abakeneye imihanda
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwaremezo bishoboka, biguye gukorwa mu buryo bwihuse, bikajyana n’ibindi bishobora guha Abanyarwanda akazi.
Ati “ Imihanda dutinzwa n’amikoro atabonekera aho tubyifuriza ariko iyo mihanda nayo biri mu byo twifuza gushakira uburyo kugira ngo bikorwe. Imihanda iboneke, ahari icyayi n’inganda z’icyayi bishobore kugerwaho ku buryo bworoshye. Ni ko bigenda bizamura inyungu kuri buri wese. Ku bantu no ku gihugu. Ibyo turaza kubyitaho.”
– Yijeje abaturage b’i Nyamasheke gukemura ikibazo cy’amanegeka
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abaturage iyo batujwe mu midugudu, bagerwaho n’inyungu nyinshi ndetse ko leta igiye kubishyiramo imbaraga ku buryo bikorwa vuba.
Ati “Ibyo bavuze by’abatuye mu manegeka ndetse bivamo igihe kimwe na kimwe ubwo bimerera nabi abaturage bakanabigwamo, ubundi leta ifite ingamba zo gukura abantu mu manegeka, bagatuzwa aho bakwiriye kuba batura, ndetse leta ikabafasha kuhatura neza. Byagiye biba hirya no hino. Nta mpamvu, bitaba, bitazaba hano muri Nyamasheke.”
12:20: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo rye ku baturage b’Akarere ka Nyamasheke. Abashimira ubufatanye bwabo n’inzego z’umutekano mu guhashya abashakaga kuwuhungabanya.
Ati “Ni mwe mwabafashije kugira ngo batsinde uwo mwanzi. Mukomereze aho rero. Inzego mujye muzitabaza, ari uko byabaye ngombwa, namwe mufite aho mugejeje kandi niko mwabigenje.”
“Abaturage mwarabanje mwirwanaho, ni mwe mwatangaga amakuru, hari n’abatakaje ubuzima, ariko ndagira ngo mbashimire kuri ibyo. Ubufatanye ni ngombwa kuri byose, no mu iterambere. Rikenera umuco wo gukora byiza n’ubufatanye muri ibyo bikorwa.”
12:15: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yavuze ko Intara y’Iburengerazuba imaze kugerwaho n’ibikorwa byinshi by’iterambere ry’ubukungu bikubiye muri gahunda y’imyaka irindwi ya manda ya Perezida Kagame.
– Nyuma y’umuvugo we, Perezida Kagame yashimiye umusizi Uwababyeyi Vivianne, amukora mu ntoki undi nawe amushyikiriza umuvugo yamuhimbiye.
12:10: Umusizi Uwababyeyi Vivianne yatuye Perezida Kagame umuvugo yise “Mfura ifubitse u Rwanda”. Ni umuvugo urata ibigwi by’Umukuru w’Igihugu aho mu nyikirizo yawo aba avuga ati “Nagume ku isonga yaradusobanuye”.
12:05:Meya wa Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yanavuze ko mu byifuzo akarere gafite, harimo ko karamutse kabonye umudugudu w’icyitegererezo, byatuma abaturage bari batuye mu manegeka batuzwa neza.
12:00: Mu byifuzo Meya wa Nyamasheke yagejeje ku mukuru w’igihugu, harimo imihanda iri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, n’indi mihanda igera ku bitaro bya Kibogora. Yanavuze ko mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, harimo ko nta mushinga w’iterambere ukomatanyije uri mu karere.
Yavuze ko hari ikibazo cy’isuri, no kuba akarere ka Nyamasheke gafite uduce twinshi turi mu manegeka.
11:50: Umukuru w’Igihugu amaze kugera mu Karere ka Nyamasheke. Meya wa Nyamasheke amushimiye ibikorwaremezo aka karere gafite birimo umuhanda wa Kivu Belt uhuza abaturage n’utundi turere.
Yanavuze ku muhanda ugera ku bitaro bya Kibogora, yanavuze ko kandi hari indi mishinga y’iterambere irimo iy’icyayi yahaye akazi abaturage barenga ibihumbi icyenda.
𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎: Perezida Kagame amaze kugera ku Kibuga cy'Umupira cya Kagano ahateraniye abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke. Bamwe muri bo bari bazindutse iya rubika kugira ngo bafate imyanya y'imbere. pic.twitter.com/HsoMzTt7Iv
— IGIHE (@IGIHE) August 27, 2022
10:55: Indirimbo zirimo ivuga ngo ‘buri wese nafate injishi ku ruhembe rwe dusigasire igisenge twiyubakire u Rwanda’ ni imwe mu zasusurukije abaturage b’i Nyamasheke bitabiriye uyu muhango.
10:45: Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu bari mu bitabiriye iki gikorwa. Barimo abaminisitiri, abayobozi b’uturere, abaguverineri n’abandi hamwe n’abayobozi muri sosiyete sivile.
10:30: Abahanzi Eric Senderi na Intore Tuyisenge bakomereje nabo urugendo rwabo mu Karere ka Nyamasheke. Ni bo bari gususurutsa abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa.
– Perezida Kagame yaherukaga mu Karere ka Nyamasheke muri Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya Gatatu. Mbere yaho yari yaragiye i Nyamasheke muri Kamena 2015 yumva ibyifuzo by’abaturage mu rugendo rujya kumera nk’uru.
Nyamasheke ni akarere gatuwe n’abaturage 471.388. Gafite imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 588. Ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’ Iburengerazuba.
09:45: Akanyamuneza ni kose mu baturage babarirwa mu bihumbi bitabiriye kwakira Umukuru w’Igihugu nyuma y’igihe batamubona kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse ingendo no guhuriza abantu hamwe.
AMAFOTO: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!