Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko Leta izashora imari mu kubaka sitasiyo zo kongera umuriro mu binyabiziga by’amashanyarazi mu bice by’igihugu aho abikorera batabona inyungu ihagije yo kuzihubaka.
Iyi gahunda igamije gutuma abakoresha ibinyabiziga by’amashanyarazi babasha kugenda hirya no hino mu gihugu batikanga kubura aho bongerera umuriro, mu gihe u Rwanda rushaka kwagura ikoreshwa ryabyo.
Biteganyijwe ko mu 2027, u Rwanda ruzaba rufite sitasiyo zo kongera umuriro mu binyabiziga by’amashanyarazi zigera kuri 218.
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki ku Bwikorezi muri MININFRA, Byiringiro Alfred, yavuze ko Leta yamaze gutegura igishushanyo mbonera kigaragaza ahantu h’ingenzi hakenewe izo sitasiyo, intambwe ikurikiraho ikaba ari ugukorana n’abashoramari bigenga kugira ngo bazubake.
Yabitangaje mu nama ijyanye n’ingufu yabereye i Kigali.
Ati “Hari aho ibikorwa remezo byo kongerera umuriro mu binyabiziga bidashobora gutanga inyungu ihagije ku bashoramari. Aho ni ho Leta igomba kuza igafasha abikorera, ndetse na yo ubwayo ikaba yashoramo imari kugira ngo ibikorwa remezo bikenewe bibashe kubakwa.”
Byiringiro yavuze ko kwagura ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi bidashoboka mu gihe hatabanje kubakwa ibikorwa remezo bihagije byo kubongerera umuriro.
Ati “Ntushobora guteza imbere ubwikorezi bushingiye ku binyabiziga by’amashanyarazi udafite ibikorwaremezo byo kongeramo umuriro. Ni ingenzi cyane ko bibanza kubakwa.”
Leta yari isanzwe ifasha abashoramari muri uru rwego, harimo kuborohereza kubona ubutaka bwo kubakaho sitasiyo no kubaha inyunganizi mu bijyanye n’imisoro.
Kuva mu 2021, u Rwanda rwashyizeho politiki n’inyoroshyo zigamije kwihutisha ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi, zirimo kugabanya cyangwa gukuraho imwe mu misoro yari isanzwe itangwa kuri byo no ku bikoresho bijyanye na byo.
MININFRA ivuga ko indi ntambwe iri guterwa ari ugushyiraho amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho ku binyabiziga by’amashanyarazi no ku bikorwaremezo byo kubongerera umuriro, kugira ngo ibyo bikoresho byinjira ku isoko bibe bifite ubuziranenge kandi birambe.
Byiringiro ati “Tugomba gushyiraho ibipimo bikwiye, haba ku binyabiziga ndetse no ku bikorwaremezo byo kongeramo umuriro, kugira ngo niba umuntu aguze ikinyabiziga cy’amashanyarazi, kitamumara umwaka umwe cyangwa ibiri gusa.”
Izi ngamba ziri mu murongo wo kuvana u Rwanda mu cyiciro cyo kugerageza ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi, rukajya mu cyiciro cyo kubikoresha ku rwego rwagutse.
Imibare yo mu mpera za 2024 yagaragazaga ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi byari bimaze kwinjira mu Rwanda kuva mu 2020 byari birenga 7.000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!