Mu Karere ka Kamonyi hatashywe ibyumba by’amashuri byubatswe n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi bafatanyije n’abaturage mu rwego rwo kwizihiza imyaka 32 Igihugu kimaze kibohoye.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 4 Nyakanga 2026 ku munsi wizihijweho Kwibohora ku nshuro ya 32.
Cyatangiranye no gutaha ibyumba by’amashuri 10 byubatswe mu Ishuri rya TSS Kigese mu Murenge wa Rugarika.
Ibyo byumba by’amashuri kandi byubakanywe n’ikindi cyumba cy’umukobwa hamwe n’icyumba kizashyirwamo laboratwari ya siyansi hamwe n’inzu igezweho izakoreramo ubuyobozi bw’iryo shuri n’ibibuga bya Volleyball na basketball hamwe n’ibigega bifata amazi.
Iryo shuri risanzwe ryigisha imyuga n’ubumenyingiro n’uburezi rusange ibyo byumba byahubatswe byitezweho gukemura ikibazo cy’ubucucike ku rindi shuri riri muri ako Kagari ka Kigese rya GS Masaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yavuze ko ibyo byumba by’amashuri bigiye kunganira GS Masaka, aho abanyeshuri bigaga barenga 67 mu ishuri rimwe, mu gihe hari n’aho bigaga barenga 100 mu mashuri y’inshuke ku buryo bamwe bazahita bimurirwa muri ibyo byumba by’amashuri byatashywe.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko Umunsi wo Kwibohora ari umwanya mwiza wo kuzirikana abagize uruhare mu kubaka umusingi w’u Rwanda rushya kandi n’ubu bakaba bagikomeje.
Ati “Ni umwanya mwiza wo kongera gushimira ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye iki gihugu zikanahagarika Jenoside yokorewe Abatutsi kandi zikomeje kugira uruhare mu kurinda no kubaka Igihugu cyacu.”
Yagaragaje kandi ko muri uwo mujyo ubufatanye mu bikorwa biteza imbere abaturage ari ho bwubakiye kuko kuba Igihugu gitekanye bidahagije ahubwo bigomba no kujyana n’imibereho y’abagituye.
Ati “Umutekano ntugarukira ku kuba nta ntambara iri mu gihugu ahubwo gutekana bivuze ko nta gihungabanya ituze ry’Umunyarwanda aho cyava hose n’uko cyaba giteye kose. Kumva utekanye ni uko wumva ufite amahoro muri wowe, ufite icyizere, amahirwe n’agaciro ukwiye mu gihugu cyawe. Ni inshingano yacu twese tugomba gufatanya haba abaturage, abayobozi n’inzego z’umutekano.”
Gahunda y’ibikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo, Polisi n’abaturage yamaze amezi atatu ishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu kuva ku itariki ya 9 Werurwe 2026 kugeza ku itariki ya 9 Kamena 2026.
Hakozwe ibikorwa byibanze ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu, aho abantu 33.142 bahawe ubuvuzi ku buntu ku ndwara zitandukanye, naho abandi 3.698 babazwe indwara y’amaso izwi nk’ishaza.
Hubatswe kandi inzu 80 z’abatishoboye mu turere twa Nyabihu, Gakenke, Rulindo, Nyamagabe, Kayonza na Gisagara, hasanwa ibiraro bitatu mu turere twa Gakenke na Ruhango, hanubakwa umuyoboro w’amazi meza ufite uburebure bwa kilometero 4,2 ndetse n’amapompe y’amazi 10 mu Karere ka Kirehe.
Muri Kirehe na Kayonza kandi abatishoboye bahawe ihene 910 n’inka esheshatu, naho hirya no hino mu gihugu haterwa ibiti 19.213.929.
Hubatswe kandi ishuri rimwe mu Karere ka Kamonyi, n’ibindi byumba by’amashuri 15 n’ubwiherero 18 mu Karere ka Gasabo.
Abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke na bo bahawe ubwato bubiri n’ibindi binyuranye bakozwe kandi abaturage 1.725 babonye imirimo itandukanye mu gihe ibyo bikorwa byari biri gukorwa.
Ibyo byumba by’amashuri byatashwe muri TSS Kigese bifite agaciro k’agera hafi kuri miliyoni 500 Frw, mu gihe ibikorwa byose byakozwe mu gihugu hose muri ayo mezi atatu bifite agaciro k’arenga miliyari 2,7 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!