IGIHE

Kuki amashuri yigenga yakomeje guhigika aya Leta mu bizamini bisoza abanza?

0 21-08-2026 - saa 13:41, IGIHE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere yatangaje ko kimwe mu bituma abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri bya Leta batagaragara mu bahemberwa kuba indashyikirwa ku rwego rw’igihugu harimo n’ikibazo cy’ubucucike gituma batiga neza uko bikwiye.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye itangazwa ry’amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye [Tronc Commun].

Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bari 277.593 ariko ababyitabiriye ni 276.579.

Amanota yashyizwe hanze agaragaza ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ni ukuvuga abagize kuva kuri 50% kuzamura ari 88,21%.

Gusa urugero abanyeshyuri umunani bose babaye indashyikirwa mu barangije amashuri abanza ni abo mu bigo by’amashuri yigenga gusa, harimo Ecole Internationale La Racine ryo mu Bugesera, Wisdom Center, Kigali Harvest School, APACOPE, Collège Saint André na Ecole Les Rossignols.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Claudette Irere yatangaje ko mu bibazo bituma abana bo mu mashuri ya Leta batagaragara mu babaye indashyikirwa harimo n’ubucucike mu mashuri.

Ati “Abahize abandi ubu ni umunani bakaba baturutse mu bigo byigenga, iyo ukomeje n’ahandi mu yindi myanya ikurikira urababona. Ariko nanone umuntu ntabwo yakwirengagiza uburyo [sonditions] abana bigamo rimwe na rimwe buba butandukanye, murabizi dufite ibibazo by’ubucucike, hari abana biga ari benshi ntabwo wabagereranya n’abana biga ari bake. Hari bimwe na bimwe baba badahuje n’abandi gusa ni cyo twese tubereyeho, ni ugukomeza kugira ngo tubafashe na bo bige kandi batsinde neza.”

Yasobanuye ko abatsinze muri iki cyiciro 88,21% barimo benshi bo mu mashuri ya Leta n’ayigenga.

Raporo y’ibikorwa bya Minisiteri y’Uburezi y’ibikorwa bya 2024/25 igaragaza ko abanyeshuri bicara mu cyumba kimwe bavuye kuri 51 mu 2023/24 bagera kuri 50 mu 2024/25.

Umwaka w’amashuri wa 2025/26 wagize abanyeshuri benshi ahanini kubera icyorezo cya Covid-19, byatumye abakora ibizamini bya Leta biyongeraho 56.252.

Amashuri ari mu Rwanda arimo 2.083 afashwa na Leta ku bw’amasezerano, amashuri ya Leta ni 1.576, mu gihe amashuri yigenga ari 1.337.

Mu 2024/25, abanyeshuri bigaga mu mashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano bari 2,411.376, abigaga mu mashuri 1.879.240, abo mu mashuri yigenga bo bari 475.509.

Izindi nkuru wasoma:

Abanyeshuri 88,21% barangije amashuri abanza batsinze ibizamini bya Leta

Impinduka nshya enye zigiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Abanyeshuri babaye indashyikirwa mu mashuri abanza bose ni abo mu mashuri yigenga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza