Julie Mutoni watorewe kuyobora umuryango wa Rotary Club Kigali Golf yatangiranye ingamba Zulu Rotary club Kigali Golf izagura imashini ifasha mu kuvura prostate , kuzana amabuye mu mpyiko n’ibindi bya urology yitwa ‘Holmium Laser Medical system’ izatwara ibihumbi 250$, ni ukuvuga arenga miliyoni 365 Frw.
Yabivugiye mu gikorwa cyo guhabwa ububasha nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango cyabaye ku wa 5 Kamena 2026 aho yasimbuye Andrew Kulayige.
Holmium Laser Medical system ni imashini ikoresha ikoranabuhanga mu kubaga umuntu utamukase kuko ikoresha imirasire (laser light).
Mutoni yagaragaje ko muri iyi manda ye n’abanyamuryango bashyize imbere guteza imbere serivisi z’ubuvuzi aho bazagura imashini yari isanzwe iboneka muri Kenya gusa ifasha abagabo bafite ibibazo by’urwugano rw’inkari.
Ati “Tuzi uburyo indwara ya prostate n’izindi ndwara ziri kwibasira abagabo cyane ariko nta bikoresho bihagije twari dufite bifasha aba bagabo bacu. Iyi mashini uretse no mu Rwanda no mu karere ntayo kuko iboneka mu bitaro bimwe byo muri Kenya, kandi si buri muturage wese ufite ubushobozi bwo kujyayo.”
Akomeza ati “Kugura iyi mashini kandi bizafasha kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi kuko abantu byagoraga kujya muri Kenya bazajya baza hano mu Rwanda, ibizazamura n’ubukungu bwacu.”
Iyi mashini nimara kugurwa izahabwa ibitaro bya CHUK, bizwiho kwakira abarwayi benshi bafite ibibazo bya Urology.
Ushinzwe kuvura prostate muri CHUK, Dr Muhawenimana Emmanuel, yagaragaje ko iyi mashini yari ikenewe cyane bitewe n’umubare munini w’abantu bafite ibibazo bya urology bagana ibi bitaro.
Ati “Dufashe nk’urugero muri aya mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, abantu baje kwisuzumisha barenga 6000 kandi muri bo nka 51% baba bafite ibimenyetso by’uburwayi bwa prostate. Hari abo duha imiti bugakira ariko usanga nka kimwe cya gatatu bo bakeneye kubagwa.”
Agaragaza ko ababagwa ari bo bakeneye iyo mashini cyane kuko ubusanzwe babaga umuntu bisanzwe ibituma agira uruguma runini, agatinda mu bitaro n’ibindi mu gihe uwabazwe hakoreshejwe Holmium Laser Medical system mu minsi ibiri aba atashye kandi nta ruguma afite.
Kuliyage wayoboraga uyu muryango yagaragaje ko hari byinshi muri uyu mwaka bishimira bagezeho, birimo guha amazi meza abaturage bo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, kongera umubare w’abanyamuryango n’ibindi.
Ati “Twatanze lunettes 350 z’amaso ku bantu bari bafite ibibazo by’amaso, twahaye abantu bafite ibibazo by’ingingo imbago n’ibindi byose dufatanyije n’abanyamuryango bacu hari byinshi twagezeho.”
Muri iki gikorwa kandi habashije gukusanywa ibihumbi 27$ (arenga miliyoni 39 Frw) azaherwaho mu kugura iyi mashini ya Holmium Laser Medical system.
Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye kwiteza imbere, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya indwara z’ibyorezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!