IGIHE

Kudus wambitswe umwenda w’umuhondo, abona Tour du Rwanda 2019 itaratangira (Amafoto)

0 25-02-2019 - saa 21:47, Ngabo Roben

Agace ka Kabiri k’Isiganwa Ngarukamwaka rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2019, kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye ku ntera ya 120.5km, kegukanwa n’umunya-Érythrée, Merhawi Kudus Ghebremedhin wemeje ko abona isiganwa kuri we ritaratangira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019 saa 10:00 nibwo abasiganwa 81 bari mu makipe 16 bahagurutse imbere y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, batangira urugendo rwasorejwe ku Ishami rya Cogebanque mu Karere ka Huye.

Isiganwa ryatangiye ari abakinnyi 82 ariko Jacques Zang Ondoa w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun yarasezerewe kuko yageze ku murongo nyuma y’iminota irenga 40 uwa mbere ahageze, kandi amategeko y’irushanwa ntabwo abyemera.

Muri aka gace ka kabiri, ibihe byatangiye kubarwa abasiganwa barenze ku Giti cy’Inyoni basatira uruzi rwa Nyabarongo rugabanya Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo.

Umusozi wa mbere ubarirwaho amanota y’ahazamuka wari ku Ruyenzi, aya manota yegukanywe n’Umunyarwanda Munyaneza Didier bita Mbappe.

Bamaze kuminuka agasozi ka Ruyenzi abakinnyi babiri bacomotse mu gikundi; Umufaransa Perrig Quéméneur ukinira Direct Energie n’Umunya-Espagne Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy bashyize igare imbere bakurikirwa na Nsengimana Jean Bosco ariko yananiwe kubafata kuko yatobokesheje barenze i Muhanga.

Aba bakinnyi bajyanye barenga Kabgayi, Byimana, Ruhango basatira Akarere ka Nyanza, Umunyamerika, Timothy Rugg ukinira BAI - Sicasal - Petro de Luanda yo muri Angola ava mu gikundi anyongana umuvuduko udasanzwe abasatira.

Yabafatiye mu Kivumu cya Mpushi barakomezanya bagera i Nyanza, mu Butansinda bwa Kigoma bahinguka mu Rwabuye ho muri Huye, ahari umusozi wa nyuma utangirwaho amanota yo guterera.

Aya manota yatwawe na Pablo Torres Muiño wa Interpro Cycling Academy wabikoze inshuro eshatu muri iyi ntera bituma yizera kwambikwa umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa abahiga abandi kuzamuka.

Habura ibilometero bitatu ngo bagere aho basoreza, Ruberwa Jean Damascène wa Benediction Excel Energy Club yakoresheje imbaraga nyinshi ngo abatange ku murongo ariko biba iby’ubusa kuko igikundi cyongeye kumushyikira basatira kuri Stade Huye iri muri metero nke uvuye aho basoreje.

Bageze ku Karere ka Huye, kabuhariwe Merhawi Kudus Ghebremedhin yihutishije igare yirinda ko basoreza muri ‘sprint’ kuko atari umuhanga wayo. Byamuhiriye habura umushyikira nubwo n’igikundi kihutaga agera ku murongo ari mbere akoresheje amasaha 03h02’17’’.

Merhawi Kudus Ghebremedhin ni we wegukanye agace ka gatatu

Yakurikiwe n’igikundi cyarimo Przemysław Kasperkiewicz ukinira Delko Marseille Provence wakoresheje amasaha 03h02’19’’, asigwa amasegonda abiri, ahagerera rimwe n’abandi bakinnyi 27 barimo Abanyarwanda bane.

Abo Banyarwanda baje muri 30 ba mbere ni Areruya Joseph wasoreje ku mwanya wa kane, Mugisha Samuel wasoreje ku mwanya wa cyenda, Munyaneza Didier wabaye uwa 15 na Ndayisenga Valens waje ari uwa 18. Bose bakoresheje amasaha 03h02’19’’.

Alessandro wegukanye agace ka mbere yasoreje ku mwanya wa kabiri asigwa amasegonda abiri na Kudus, byatumye uyu musore w’imyaka 25 uvuka i Asmara muri Érythrée ahita yambikwa umwenda w’umuhondo.

Nyuma yo kwambara uyu mwenda yabwiye abanyamakuru ko abona kuri we Tour du Rwanda ari isiganwa ryiza kurusha ayandi muri Afurika ariko ngo ntabwo riratangira.

Merhawi Kudus Ghebremedhin yagize ati “Nkunda Tour du Rwanda cyane kuva nayikina bwa mbere mu 2012 aho nayikinnye ariko nkataha nta gihembo mpawe. Ni isiganwa ryiza, igihugu cyiza kandi ndishimye kuko hari imisozi myiza, abafana benshi, mbese byose ni byiza hano.”

Abajijwe niba abona azakomeza kurinda umwenda w’umuhondo mu minsi itandatu isigaye, yagize ati “Birakomeye ntabeshye kuko amakipe yose ari guhangana natwe. Gusa navuga ko Tour du Rwanda y’ukuri izatangira ejo kubera urugendo tuzakora rurengeje kilometero 200. Bizaba bigoye ariko turiteguye.”

Uyu mukinnyi wegukanye agace ka kabiri mu mateka ya Tour du Rwanda nyuma yo kubikora 2012 afite imyaka 18 gusa, arahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka nkuko byemejwe na Areruya Joseph, Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange.

Areruya yabwiye IGIHE ati “Kuba ari Kudus uwambaye biraduha akazi gakomeye kuko asanzwe ari mubo dutinya. Gusa turakomeza kugerageza kugera ku munsi wa nyuma.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 abasiganwa barahaguruka mu Karere ka Huye saa 08:00 berekeze i Rubavu banyuze i Nyanza, Muhanga, Ngororero na Nyabihu, ku ntera y’ibilometero 213.1, intera ndende kurusha izindi mu mateka ya Tour du Rwanda.

Uko bakurikiranye mu gace ka kabiri

1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team) 3:02:17
2. Kasperkiewicz Przmyslaw (Delko Marseille) 3:02:19
3. Girmay Hailu Biniam (Érythrée) 3:02:19
4. Joseph Areruya (Delko Marseille) 3:02:19
5. Contreras Pinzon Rodrigo (Astana Pro Team) 3:02:19

Uko bakurikirana ku rutonde rusange

1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team) 5:43:49
2. Kasperkiewicz Przmyslaw (Delko Marseille) 5:43:51
3. Joseph Areruya (Delko Marseille) 5:43:51
4. Simon Guglielmi (u Bufaransa) 5:43:51
5. Alessandro Fedeli (u Butaliyani)5:43:51

Ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda bikomeje kwizihirwa n'abanyamahanga baje muri Tour du Rwanda
Imyiteguro ya mbere yo guhaguruka itangira kare
Uwahoze ukinira Team Rwanda, Ruvogera Obed ni we ukorera abakinnyi massage
Nubwo Team Rwanda itaratanga umusaruro benshi bifuza ariko abakinnyi bayo bategurwa neza
Lagab Azzedine anywa ku cyayi cy'u Rwanda mbere yo gutangira agace ka kabiri
Sterling Magnell utoza Team Rwanda yari afite icyizere mbere yo guhaguruka
Bahagurutse ari 81 ariko basoza ari 80
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal ni we watangije isiganwa
Antonio Pagliara ni we muyobozi wa Tour du Rwanda uyu mwaka
Alessandro Fedeli ni we wahagurutse yambaye umwenda w'umuhondo ariko ntiyawugumanye
Polisi y'Igihugu iri maso
Akanyamuneza ku maso y'abareba isiganwa
Nkuko bisanzwe, Nyabugogo abafana bari benshi
Barenze ku Giti cy'Inyoni nibwo ibihe byatangiye kubarwa
Amashusho y'urwibutso abitse muri telefoni za benshi
Igikundi cyagendeye hamwe ibilometero byinshi
Ati ''Areruya, komeza utsinde.''
Umufaransa Perrig Quéméneur ukinira Direct Energie n'Umunya-Espagne Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy ni bo babimburiye abandi gucomoka mu gikundi
Areruya Joseph (ibumoso) ni we Munyarwanda ukomeje kwiruka inyuma y'abari imbere
Manizabayo Eric bita Karadiyo we aterera umusozi amwenyura
Bazamuka ku Kamonyi
Abasiganwa batatu bayoboye isiganwa ibilometero byinshi
Igikundi gikomeje kugenda kigabanukaho umukinnyi umwe uko umunsi utashye
Rein Taaramäe ukomoka muri Estonia (ufite igare ry'umuhondo) ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana agace ka gatatu
Rugg Timothy yageze mu Kivumu cya Mpushi i Nyanza yafashe abari imbere
Ku muhanda Kigali- Huye abana bavuye mu mashuri baza kwihera ijisho igare
Imisozi y'uyu munsi ntabwo yari ihanamye cyane
Imodoka zari mu ngendo zisanzwe zahagaritswe igare ribanza gutambuka
Umunya-Kenya Salim Kipkemboi yakoze impanuka asezera mu isiganwa ry'uyu mwaka
Umutima ku kazi, umusozi uba wariye abakinnyi barimo Nsengimana
Itorero Urugangazi ryasusurukije abatuye i Huye mbere yo kuhagera kwa Tour du Rwanda
Alessandro Fedeli wari ufite umwenda w'umuhondo yahageze ari uwa 12, ahita awutakaza
Merhawi Kudus Ghebremedhin yahembwe umwenda utangwa na Skol nk'uwatwaye agace ka kabiri
Merhawi Kudus yahise anambikwa umwenda w'umuhondo uranga uri imbere ku rutonde rusange
Byukusenge Patrick ntabwo ari mu bihe byiza muri iri siganwa
Hakiruwizeye Samuel yageze i Huye, iwabo ari ku mwanya wa 55 arushwa umunota na Kudus wa mbere
Uhereye ibumoso: Guverineri w'intara y'Amajyepfo, Gasana Emmanuel; Umuyobozi wa Komite Olempike, Munyabagisha Valens na Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable barebye isiganwa ry'uyu munsi
Pablo Torres Muino wa Interpro Cycling Academy ni we wahembwe na Cogebanque nk'uhiga abandi mu misozi
Umwenda w'urusha abandi Sprint utangwa na SP wegukanywe na Timothy Rugg ukinira BAI - Sicasal - Petro de Luanda
Areruya Joseph yahembwe na Prime Insurance Ltd nk'umukinnyi witwaye neza uri munsi y'imyaka 23
Perrig Quéméneur ukinira Direct Energie ni we warushije abandi guhatana kuko yamaze ibilometero byinshi ari mu b'imbere, yahembwe na NAEB
Kudus yanahembwe nk'Umunyafurika mwiza ukomoka ku mugabane

Amafoto: Ntare Julius

Video: Kazungu Armand

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza