Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR-Green Party, Senateri Dr Frank Habineza, yanenze imyambarire ya bamwe mu rubyiruko, by’umwihariko abasore bagenda bagaragaza amakariso n’abakobwa bambara imyenda igaragaza inda n’amabere.
Yagaragaje ko nubwo buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo uko yambara, imyambaro idakwiye gutesha umuntu agaciro cyangwa ngo inyuranye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ibi yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, mu nama yahuje abarwanashyaka ba DGPR-Green Party bo mu Mirenge ya Byumba na Nyankenke, mu Karere ka Gicumbi.
Senateri Habineza yavuze ko bidakwiye kubona abantu bagaragara nk’abasobanutse, ndetse bamwe barize, ariko bagahitamo kwambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri byakagombye gutwikirwa.
Ati “Kubona umusore agenda yerekana amakariso mu muhanda cyangwa umukobwa ugenda agaragaza imiterere ye, yerekana inda cyangwa amabere, ntabwo ari ibintu bihesha agaciro.”
Yakomeje agira ati “Ugasanga umuntu yarize, ariko agenda yambaye ubusa; ukabona umuntu agaragara nk’usobanutse, ariko yiyambitse ubusa. Ntibikwiye. Buri muntu niyambare ibintu bidatuma abantu bose bagenda bamuseka.”
Senateri Habineza yashimangiye ko ubwisanzure mu myambarire budakwiye kwitiranywa no kwambara imyenda itesha umuntu icyubahiro.
Yavuze ko buri muntu akwiye guhitamo imyambaro imuhesha agaciro, kuko imyambarire idakwiye nta muntu wagombye kuyishyigikira.
Imyambarire yari imwe mu ngingo zaganiriweho muri iyi nama, hamwe n’izindi zirimo icyemezo cyo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Bamwe mu barwanashyaka baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda imyambaro itabubahisha, kuko idahesha agaciro uyambaye.
Uwimana Claudine wo mu Murenge wa Rwamiko yavuze ko abakobwa n’abagore bakwiye kwambara bakikwiza, bakirinda imyenda ishobora kurangaza abo bahura.
Ati “Abari n’abategarugori bakwiye kwambara bakikwiza, ntibagende barangaza abo bahuye na bo. Iyo wambaye imyenda migufi ukabangamira abo muhuye, uba utanihesheje agaciro.”
Umuyobozi wa DGPR-Green Party mu Karere ka Gicumbi, Musabyimana Théoneste, yavuze ko hakwiye no gukumirwa imyenda igaragaza ubusa kugira ngo itagera ku isoko ry’u Rwanda.
Yagize ati “Icyemezo cyo guca imyenda idakwiye twacyakiriye neza. Iyaba n’inganda zikora imyenda irangaye zakumiriwe ku isoko ry’u Rwanda, kuko gukora imyenda igaragaza ubusa ntabwo tubishyigikiye.”
Iyi nama yanaherekejwe no gutora abayobozi b’ishyaka muri iyo mirenge, muri gahunda yo kwegereza ibikorwa bya DGPR-Green Party abaturage no gukomeza kubaka inzego zaryo guhera ku rwego rw’ibanze.
Gahunda yo kugeza inzego z’iri shyaka mu mirenge yatangiriye mu Karere ka Burera, ikomereza mu Karere ka Gicumbi.
DGPR-Green Party ivuga ko ifite intego yo kugera mu mirenge yose 416 igize u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byayo no kubaka inzego zihamye zegereye abaturage.
Senateri Habineza yavuze ko ari gahunda ishyaka rye rifitiye umuhate, kuko na Leta yashyizeho inzego z’ibanze zegereye abaturage, bityo na DGPR-Green Party ikaba idakwiye gusigara inyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!