IGIHE

Umwihariko w’imishinga y’urubyiruko yasaranganyijwe miliyoni 88 Frw

0 12-09-2026 - saa 11:37, Utuje Cedric

Miliyoni 88 Frw ni zo zahembwe imishinga itandatu yahize indi mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’iby’ubw’imyororokere byugarije sosiyete.

Umuhango wo guhemba iyi mishinga wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2026. Imishinga itandatu yatsinze yatoranyijwe muri 15 yari yageze mu cyiciro cya nyuma.

Buri mushinga watsinze wahembwe 10.000$ (arenga miliyoni 14,7 Frw) ndetse ba nyirawo bazakomeza guhabwa ubufasha mu rwego kunoza neza ibyo bakora.

Umushinga wa mbere wahembwe ni uwa Kenza Coulibaly na Egbunike Ngozi Theodora witwa “Sweet Haven Africa.”

Ufasha abakobwa bakiri bato kubona impapuro z’isuku, ‘pads’ n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda, Kenya na Nigeria.

Uwa kabiri ni uwitwa “Utunyange Voices Podcast” wa Noella Lidvine Isingizwe; wubakiye ku gufasha abana b’abakobwa kumenya no gusobanukirwa amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo YouTube n’izindi.

Umushinga wa gatatu ni uwa “Ibanga” wa Tuyishime Theophile, Karenzi Christian na Kwizera Fiston. Bafite gahunda yo kwifashisha Kioske mu gusobanurira urubyiruko amakuru ajyanye n’imyororokere ndetse bakabasha kuba bagura n’ibikoresho birimo iby’isuku nka ‘pads’ n’udukingirizo mu buryo bw’ibanga nta pfunwe bagize.

Uwa Kane wahembwe ni uwa Fabrice Habonimana na Evode Kwizera. Bafite umushinga bise “Intambwe Pads” aho bakora impapuro z’isuku mu mitumba y’insina mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa batuye mu cyaro badafite ubushobozi bwo kugura impapuro z’isuku, pads kuzibona ku giciro cyo hasi.

Umushinga wa Gatanu wahembwe muri iyi mishinga ni uwitwa “Tuza Smart Bracelet” wa Djuma Itangishaka wakoze igikomo kibasha gutahura hakiri kare ibibazo birimo ibyo mu mutwe, ubwoba ndetse n’ibindi igihe umuntu acyambaye kikamufasha guhita ajya mu bitaro kwivuza igihe izo ndwara zitari zafata indi ntera.

Uwa Gatandatu wahembwe ni uwa Alain Nshimiyimana. Uyu musore wari warabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge nyuma akaza gufashwa kubireka no kubivaho binyuze muri ‘Huye Isange Rehabilitation Center’, we na bagenzi be bashinze ikigo gifasha urubyiruko gusobanukirwa ingaruka mbi bashobora guhura nazo igihe bakoresheje ibiyobyabwenge ndetse bakabafasha no kumenya neza uburyo bwiza bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yishimiye urwego iAccelerator imaze kugeraho kuva yashingwa mu 2016, kuko imishinga yagiye ivamo yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo byugarije Abanyarwanda.

Ati “Kuva Umuryango wa Imbuto Foundation washyiraho iAccelerator ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu batandukanye. Imaze kuba urubuga rukomeye ku rubyiruko rwo gukemura ibibazo bitandukanye byugarije Sosiyete Nyarwanda birimo ubuzima ndetse n’ibindi.”

Yakomeje asaba ko urubyiruko ko mu gihe Isi irimo guhinduka bakwiriye nabo kwiga uburyo bahanga udushya bifashishije ikoranabuhanga rigezweho ririmo iry’ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu buzima ndetse n’ibindi.

Mu 2026, hakiriwe imishinga 1300 yavuyemo 30 ari yo yatoranyijwemo 15 ba nyirayo bagiye mu mwiherero bafashwa kuyinoza neza. Itandatu muri yo yatangajwe nk’iyahize indi.

iAccelerator yatangijwe na Imbuto Foundation, UNFPA, Minisiteri y’Urubyiruko na KOICA hagamijwe guhamagarira urubyiruko gushaka ibisubizo birambye no kurufasha guhanga imirimo.

Abatsinze mu byiciro byabanje bagize uruhare mu kugeza ku bantu barenga miliyoni serivisi z’ibisubizo batanze zibanze ku gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, ahemba Djuma Itangishaka uri mu bitwaye neza muri iAccelerator
Umunyambanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait ni we washyikirije Fabrice Habonimana na bagenzi be igihembo cya miliyoni zirenga 14,7 Frw batsindiye
Kenza Coulibaly na Egbunike Ngozi Theodora basobanurira abagize akanama nkemurampaka uburyo ikigo cyabo kigira uruhare mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Thérèse Karugwiza wari uhagarariye UNFPA Rwanda yashimye urubyiruko rwatanze umusanzu ruhanga ibisubizo ku bibazo bibangamiye sosiyete
Fabrice Habonimana yamuritse umushinga witwa 'Intambwe Pads' wo gukora cotex mu mitumba y'insina
Djuma Itangishaka yasobanuye uko yagize igitekerezo cyo gukora igikomo gitahura ko umuntu afite indwara zo mu mutwe
Alain Nshimiyimana ufite umushinga wo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyawenge mu rubyiruko yatsindiye miliyoni zirenga 14,7 Frw
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na bamwe mu bagiye batwara ibihembo muri iAccelerator

Amafoto: Shumbusho Djasiri na Rusa Willy Prince

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza