Kizito Mihigo na Ingabire Victoire, bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, kuri uyu wa Gatandatu bafunguwe nyuma y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.
Ku isaha ya saa 9:47, Kizito Mihigo, yakandagije ikirenge cye hanze ya gereza atambaye umwambaro uranga imfungwa n’abagororwa.
Mihigo yari yambaye umupira w’umweru urimo utubara twa Orange, w’Umuryango yashinze ’KMP’ n’ingofero ya Orange na yo y’uyu muryango. Yambaye isaha ku kuboko kw’ibumoso, ishapure mu ijosi n’indi mirimbo ku kuboko kw’iburyo.
Bidatinze Ingabire Victoire nawe yahise asohoka, yambaye ikanzu y’umutuku, ikote ry’icyatsi n’isakoshi mu ntoki. Afite umusatsi w’umwimerere.
Nyuma yo gufungurwa Kizito Mihigo yabwiye itangazamakuru ko yishimiye imbabazi yahawe, yongeraho mu kuburana kwe yaburanye ’atakamba’ yemera ibyaha kuko yari azi neza ko Perezida Kagame ari umunyembabazi.
Ingabire Victoire na we yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba amufunguye ku mbabazi ze, avuga ko bigaragaza ko aha agaciro abo badahuje ibitekerezo bya politiki.
Habanje kurekurwa abagabo, hakurikiraho abagore. Kizito ari mu bandi 447 bahawe imbabazi muri Gereza ya Nyarugenge.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.
Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga mu 2013, naho Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru mu 2015.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Muhizi Serge
Video: Salomo George
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!