IGIHE

Kirehe: Umugabo yagiye gushaka ifumbire mu musarani apfiramo

0 18-07-2026 - saa 17:37, Hakizimana Jean Paul

Umugabo wo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe yagiye mu musarani wari waruzuye gushakamo ifumbire yo gushyira mu murima apfiramo.

Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026 bibera mu Mudugudu wa Kanombe mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Nyamutera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yaguye muri uyu musarani, nyuma yo kujya kuhashaka ifumbire yo gushyira mu murima we.

Yagize ati “ Yagiye gukura ifumbire yo guhinga mu musarani, uwo musarane ni metero zirenga esheshatu rero urumva kuko hagiyemo amazi hahise hariduka apfiramo. Ubu turi gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo umurambo we ushakishwe ukurwemo.’’

Gitifu Nyamutera yasabye abaturage kwirinda gukoresha ifumbire yo mu musarani kuko yo ubwayo itemewe, ahubwo bakwiye gukoresha ifumbire y’imborera kuko ari yo itanga umusaruro mwinshi.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru inzego z’ibanze iz’umutekano n’abaturage bari bagikomeje gushakisha umurambo w’uwo mugabo waguye`mu bwiherero bwari bumaze igihe gito busibwe nyuma yo kuzura.

Umugabo wo muri Kirehe yaguye mu musarani ashakamo ifumbire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza