Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko imirimo yo kuvugurura ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyongerewe ubushobozi igeze kuri 80% bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira cyamaze kubakwa neza ndetse cyanatangiye gutanga serivisi.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangije imirimo yo kubaka no kongerera ubushobozi Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kugira ngo gitangire gutanga serivisi nk’iz’ibitaro.
Ni imirimo izarangira hatanzwe miliyari zirenga 5 Frw bikazafasha imirenge itandatu n’inkambi ya Mahama kubona serivisi z’ubuzima zivuguruye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nizrabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirimo yo kubaka iki kigo Nderabuzima igeze kuri 80% aho nicyuzura kizafasha mu kugabanya umubare w’abakoraga ingendo ndende bajya kwivuriza ku bitaro by’Akarere ka Kirehe.
Ati “Ubu imirimo igeze kuri 80%. Kiriya kigo nderabuzima nicyuzura kizagabanya ingendo abaturage bakoraga bajya ku bitaro by’Akarere muri kiriya gice, kuko serivisi zijyanye n’ubuvuzi inyinshi zizaba zitangirwa hariya. Bizanagabanya n’umubare munini w’abaganaga ibitaro, ibyatumaga bigorana kubavura.’’
Visi Meya Nzirabatinya yavuze ko ibigo nderabuzima birimo icya Nasho, Nyarubuye, Mushikiri, Nyabitare, Murindi byose bizajya byohereza abarwayi kuri ibi bitaro bya Nyarubuye. Yavuze ko kandi impunzi zavaga i Mahama zikajya kwivuriza ku bitaro by’Akarere na zo zizajya zifashisha ibi bitaro kuko bizegereye ugereranyije n’urugendo zakoraga.
Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyatangiye gukora bwa mbere mu 1951, kuri ubu nikimara kuvugururwa kigatangira gutanga serivisi nk’izitaro (Medicalazed Health Centre) kizafasha abo mu mirenge ya Nyarubuye, Mushikiri, Mpanga, Kigina ndetse na Mahama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!