IGIHE

Kirehe: Agashya kari kwifashishwa mu kurwanya amakimbirane mu miryango

0 1-08-2026 - saa 21:58, Hakizimana Jean Paul

“Twezaga imyaka umugabo akayigurishiriza mu murima akajya kuyanywera, nanjye nkamusanga mu kabari tukarwana.” Uwo ni Mukeshimana Odette wari umaze imyaka icumi abana n’umugabo mu makimbirane, ariko kuri ubu basigaye barebana akana ko mu jisho nyuma yo gufashwa kuyavamo binyuze muri gahunda ya ndi inyenyeri mu muryango.

‘Ndi inyenyeri mu muryango’ ni gahunda imaze imyaka itatu yatangirijwe mu Murenge wa Nasho, aho ihuriza hamwe imiryango ibanye mu makimbirane, buri wa Kane bagahurira ku Kagari bagahabwa inyigisho zituma bongera kubana neza. Izi nyigisho bazikurikirana mu gihe cy’amezi atandatu.

Iyi gahunda yatangiye mu Karere ka Kirehe habarurwa imiryango irenga 600 yari iri mu makimbirane ariko kugeza ubu hasigaye imiryango 302, imiryango igera kuri 202 yarangije guhabwa izi nyigisho iva mu makimbirane aho yakoreshejwe mu mirenge itandatu.

Kansangire Violette watangije iyi gahunda ya Ndi inyenyeri mu muryango, avuga ko nyuma y’uko mu Murenge wa Nasho hagejejwe ibikorwa byo kuhira, abaturage batangiye guhinga bareza binazana n’amakimbirane yo mu miryango kuko bari batangiye gukora ku mafaranga bamwe bagasinda bakarwana, abandi bagasinda bakiyahura.

Kansangire wari ukuriye abagore muri uyu Murenge avuga ko buri munsi yakiraga ibirego by’abagore n’abagabo barwanye abandi bashinjanya gusesagura umutungo. Ibi byatumye yiha umukoro wo gutangiza ishuri rigamije kurwanya amakimbirane aryita Ndi inyenyeri mu muryango aho nibura abafitanye amakimbirane bigamo amezi atandatu.

Mukeshimana Odette na Nzabonimpa Emmanuel bamaze imyaka 26 bashakanye ariko nibura icumi muri yo bayimaze mu makimbirane yaturukaga ku businzi, gucana inyuma ndetse no gusahura umutungo w’urugo.

Mukeshimana yavuze ko mu myaka icumi bamaze babana mu makimbirane bahoraga barwana, akahukana umugabo akajya kumucyura ariko bakabana neza icyumweru kimwe bakongera bakarwana.

Ati “ Twezaga imyaka umugabo akayigurishiriza mu murima akajya kuyanywera, nabyumva nanjye nkagendera hejuru aho musanze tukaba turarwanye bikarangira mufungishije cyangwa se nkahukana. Abana bacu ntibigaga neza, twarakodeshaga, ibyo kurya ari ntabyo mbese meze nk’uwataye umutwe.’’

Nzabonimpa yavuze ko uko bakomezaga gushwana umunsi umwe abahagarariye inama y’Igihugu y’abagore ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze baje kubasura mu rugo babasaba kujya bajya kwiga mu ishuri rya Ndi inyenyeri mu muryango. Uko kwiga uko bakwikura mu makimbirane ngo byatanze umusaruro ku buryo ubu babanye neza.

Nzabonimpa yakomeje avuga ko bamaze imyaka isaga itatu bavuye mu makimbirane ku buryo ubu basigaye bafite inzu yabo biyubakiye, bafite inka ndetse n’andi matungo magufi abafasha kubaho neza, ku buryo ubukene babusezereye.

Hakuziyaremye Vianney na Muhawenimana Jacqueline batuye mu Mudugudu wa Kagese I mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Nasho bo bavuga ko bari bamaze imyaka 11 babana mu makimbirane bitewe no kutizerana hagati yabo. Bavuze ko gahunda ya Ndi inyenyeri mu muryango yatumye basezerana imbere y’amategeko bashyira hamwe ku buryo ubu babanye neza.

Hakuziyaremye yavuze ko amakimbirane yo mu muryango yatumye abana be bareka kumwumvira bakamubona nk’aho atari papa wabo bitewe n’uburyo yahoraga arwana na nyina ndetse yanasinze. Yavuze ko kuri ubu bamaze imyaka ibiri babanye neza aho n’iterambere riri kubageraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere, yabwiye IGIHE ko iri shuri rya ndi inyenyeri mu muryango, bigishwa n’abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye abagore ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.

Ati “ Ubu iyi gahunda imaze kugera mu mirenge itandatu muri 12 igize Akarere kacu. Aho yageze twavuga nk’Umurenge wa Kirehe, Musaza, Kigarama, Mahama n’ahandi henshi twamaze kubarura imiryango yose ibana mu makimbirane ku buryo dushaka kwifashisha iyi gahunda tukabigishiriza muri buri Kagari, ubu dufite ingo 302 kandi turizera ko tuzasoza umwaka bose bayavuyemo.’’

Kugeza ubu Akarere ka Kirehe kavuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro mu gukemura amakimbirane ku buryo bateganya kuyikwirakwiza mu Karere hose.

Akanyamuneza ni kose mu rugo rwa Nzabonimpa Emmanuel na Mukeshimana Odette nyuma yo kwigishwa bakabana neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza