Mu gihe ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibijyanye n’ingufu bigenda bizamuka mu giciro, sosiyete icuruza gaz mu Rwanda yitwa ‘Jibu Gas One’ yatangiye kuyigurisha hagendewe ku mafaranga umuguzi afite, bidasabye ko agura icupa ryuzuye.
Iyi sosiyete ya Jibu Gas One ikomoka mu Buyapani. Yinjiye ku isoko ry’u Rwanda mu 2024, ndetse igirana imikoranire na sosiyete itunganya ikanacuruza amazi yo kunywa ya Jibu Rwanda.
Yatangiye icuruza gaz nk’izindi sosiyete zose, ariko muri Nzeri 2025 itangiza gahunda yo kujya icuruza gaz ijyanye n’amikoro umuntu afite.
Jibu Gas One yatangiriye iyo mikorere i Kigali, ku Kacyiru mu Kagari ka Kamutwa. Gusa iteganya ko izakorana n’abandi bashoramari mu kuyagurira no mu bindi bice birimo Kayonza, Nyagatare na Bumbogo, ndetse uyu mwaka uzasiga na ho itangiye gukora, izakomereze n’ahandi mu gihugu.
Iyi gahunda yo gucuruza gaz muri ubu buryo irakorwa no mu bindi bihugu ariko mu buryo butandukanye bitewe n’imikorere ya sosiyete ziyicuruza.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Jibu Gas One, Muhoza Eugène yabwiye IGIHE ko gucuruza gaz muri ubu buryo bifasha abantu b’amikoro make kutarara badatetse cyangwa ngo basubire ku gukoresha inkwi n’amakara kubera amafaranga make.
Ati “Ab’amikoro make bashobora kuba bafite nk’ayo kugura ibilo bitatu kandi bafite icupa rijyamo ibilo bitandatu cyangwa 12. Icyo gihe tubaha gaz y’ayo mafaranga bafite, tukabafasha kudasubira ku makara n’inkwi mu gihe amafaranga ataraboneka yose.”
Iyo umuntu aguze gaz muri ubu buryo, haba hari umunzani upima ibilo yaguze ku buryo nta mpaka zishobora kuvuka kandi bakira amacupa y’amasosiyete yose ayicuruza, ku buryo nta basubizwa inyuma.
Ibisabwa kugira ngo gucuruza gaz muri ubu buryo bishoboke ni ikigega cyayo kijyamo nibura kuva kuri toni imwe, imashini ishyira gaz mu macupa n’ibindi bijyanye na byo. Bisaba kandi kuba umucuruzi akorera ku buso nibura bwa metero kare 600 kugira ngo habe hisanzuye.
Kuva muri Nzeri 2025, Jibu Gas One itangiye gucuruza gaz muri ubu buryo ishobora gucuruza toni imwe mu minsi itatu.
Muhoza yasabye abandi bashoramari kuyoboka gucuruza gaz muri ubu buryo kuko byongera abakiliya kandi bikaba ari ishoramari rirambye.
Yasabye kandi abantu bagifite imyumvire yo gutinya gukoresha gaz kubera impungenge z’impanuka ko bayihindura, agaragaza ko iyo ikoreshejwe neza nta kibazo iteza.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zikoresha inkwi mu guteka, 18% zigakoresha amakara, naho 5,4% zigakoresha gaz.
Mu Mujyi wa Kigali, ingo zitekesha gaz ni 23%, izitekesha inkwi ni 17%, mu gihe izitekesha amakara ziri ku kigero cya 51%.
Gusa, u Rwanda ruri bugufi kuzuza ibigega bya gaz bifite ubushobozi bungana na metero kibe 17.100 byubakwa i Rusororo mu Mujyi wa Kigali bizasiga rufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 17 za gaz yo gutekesha, bityo byongere n’umubare w’abayikoresha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!