IGIHE

Kigali: Abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bibukijwe kwimuka mbere y’imvura y’Umuhindo

0 7-09-2026 - saa 13:48, IGIHE

Umujyi wa Kigali waburiye abaturage ko imvura y’Umuhindo yegereje, ubasaba kugenzura niba inzu batuyemo zitekanye no kwirinda gutegereza ko ibiza biba ari byo bibahatira kwimuka.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, abinyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.

Yasabye abakodesha kubanza kwisuzuma bakamenya niba inzu batuyemo zidashobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo mu kaga mu gihe cy’imvura nyinshi.

Ati “Igihe cy’imvura kiregereje. Mbere y’uko imvura y’Umuhindo itangira kugwa, ibaze uti: ‘Ese inzu nkodesha iratekanye? Nta bibazo izateza umuryango wanjye mu gihe cy’imvura?’”

Ntirenganya yagaragaje ko hari abaturage bashobora kuba batuye ahantu harengewe n’amazi mu gihe cy’imvura giheruka, bikaba byaratumye amazi yinjira mu ngo, bamwe bakimuka ariko bakazigarukamo imvura imaze guhita.

Yabasabye kwibaza icyatuma ibyo bibazo bitongera kuba, cyane cyane niba nta cyahinduwe ku nzu cyangwa ku bindi bintu byateje icyo kibazo.

Ati “Niba nta kindi cyakozwe, ni iki kizatuma ibyo bitongera kuba imvura nitangira kugwa?”

Yavuze ko hari n’abashobora kuba batuye mu nzu zatangiye kwisatura, ariko ba nyirazo bakagerageza guhisha ibyo bisate babisiga irangi cyangwa bagashyiraho igishahuro, aho kubisana mu buryo burambye.

Yibukije ko nubwo irangi rishya rishobora guhisha ibisate, ridashobora gutuma inzu ifite ikibazo gikemuka.

Abaturage batuye munsi y’inkuta zifata ubutaka zidakomeye cyangwa hafi ya za ruhurura na bo basabwe kutirengagiza amakuru bahabwa n’abaturanyi ku byago bishobora kubageraho.

Ntirenganya yavuze ko inzu ishobora kugaragara neza kandi itekanye mu gihe cy’impeshyi, ariko ikaba yashyira ubuzima bw’abayituye mu kaga mu gihe cy’imvura nyinshi.

Yasabye ba nyir’inzu bazi ko inyubako bakodesha zishobora gushyira ubuzima bw’abazituye mu kaga kugira icyo bakora hakiri kare.

Ati “Wihisha kwiyasa kw’inkuta ngo ubone umukiriya, cyangwa ngo ukomeze gushyira abakodesha mu nzu uzi ko yuzura amazi mu mvura. Amafaranga y’ubukode ntakwiye kurutishwa ubuzima bw’abantu.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yemeye ko atari buri wese ufite ubushobozi bwo guhita yimuka, ariko asaba ababufite guhitamo inzu ziri ahantu hatekanye no kwimuka mbere y’uko imvura nyinshi itangira kugwa.

Ati “Bikore hakiri kare, wimuke mbere y’uko ibiza ari byo bizagutegeka kwimuka huti huti.”

Yibukije abaturage ko inzu ihendutse idashobora kugira icyo imarira uyikodesha mu gihe imushyira mu kaga, agira ati “Amagara ntaguranwa amagana.”

Mu gusubiza uwari umubajije igihe imvura iteganyijwe gutangirira, Ntirenganya yavuze ko amakuru y’iteganyagihe agaragaza ko ishobora gutangira kugwa mu mpera za Nzeri cyangwa mu ntangiriro z’Ukwakira.

Umujyi wa Kigali wibukije abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka mbere y’imvura y’Umuhindo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza