Abakozi b’Ikigo cy’Imari COPEDU Plc, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro, akagari ka Kagina mu muganda rusange wo ku uwa 29 Kanama 2026, wibanze ku bikorwa by’isuku mu gukuraho ibihuru biri hafi y’igishanga cya Kicukiro kiri hafi ya Kaminuza ya UNILAK, banishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 300.
Nk’uko byari bimeze mu gihugu hose, nyuma y’umuganda abari bawitabiriye bahuriye mu nama ku biro by’akagali ka Kagina, aho ubuyobozi bw’akagali bwaganirije abitabiriye Umuganda bose ku ingaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ingamba igihugu cyafashe hagamijwe gukemura icyo kibazo.
Umuyobozi w’Akagari ka Kagina, Mwana SEBARINDWI Sylvestre, yaganirije abaturage ku bubi kwo kunywa inzoga zizwi nk’ "ibyuma" kuko zangiza ikiremwamuntu bitewe n’ibinyabutabire bizigize aho yagaragaje ko abaturage benshi bari bamaze kubatwa nazo kugeza ubwo bamwe batari bakibasha no kwiyitaho. Yanasobanuriye abaturage impamvu yatumye leta y’uRwanda ifata umwanzuro wo guca inganda n’ubucuruzi bijyanye n’izo nzoga zavuzwe haruguru.
Ikindi yaganirije abaturage cyari ikijyanye n’ umutekano w’imbere mu gihugu; aho yabwiye abaturage ko uhagaze neza muri rusange kandi ko umuturage wese afite inshingano zo kurinda umutekano w’igihugu cye.
Yasoreje ikiganiro cye ku kongera kugaragaza umumaro wo kugira mituweli no gushishikariza abaturage kuyishyura ku gihe.
Aho ni ho yagaragaje ko hari abaturage batitabira kwishyura mituweli atari uko babuze ubushobozi. Yanagarutse na none no ku baturage badafite ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli).
Nyuma y’umuyobozi w’akagali ka Kagina; Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Kayitesi Louise, yahawe umwanya wo kuganiziriza abaturage ku bijyanye na serivise zitangwa na COPEDU Plc aho yagize ati "Iterambere ry’igihugu riri kwihuta, kandi ntitwabikora tutagana serivisi za banki. Muri COPEDU Plc harimo amahirwe menshi yo kwiteza imbere, aho bafasha ababagana kwizigamira binyuze muri konti zitandukanye zibyara inyungu ndetse no kubaha inguzanyo z’ubwoko butandukanye.
Yashimangiye ko iyo bigeze ku mishinga y’abagore ho biba umwihariko cyane kuko umugore hari inguzanyo yashyiriweho na COPEDU Plc idasaba ingwate.
COPEDU Plc; mu rwego rwo gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’igihugu; umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’itsinda bazanye bashyikirije ubuyobozi bw’akagali ka Kagina inkunga igenewe kwishyurira abaturage batishoboye barenga 300 ubwisungane mu kwivuza (mituweli).
Mu gusoza ikiganiro cye; yabwiye abaturage ko COPEDU Plc ikomeje kunoza icyatuma imitangire ya serivisi inogera abayigana bose. By’umwihariko izibanda ku kwegereza abaturage batari hafi y’amashami yayo uburyo bwo kubitsa no kubikuza buzwi nka agency banking mu gihe kitarambiranye; anashishikariza abaturage gukoresha uburyo bwihuse kandi bwizewe bwo kohereza no kwakira amafaranga buzwi nka ikashi (eKash).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!