IGIHE

Kayonza: Impanuka ya moto yapfiriyemo abantu babiri

0 7-09-2026 - saa 15:34, Hakizimana Jean Paul

Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga kwitondera abo baha imfunguzo zabyo ngo barye umunyenga, nyuma y’uko uwozaga moto ayitwaye ari kurya umunyenga akagonga indi moto abantu babiri bagahita bitaba Imana.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 mu Mudugudu wa Murenge mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yaturutse ku munamba utari ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, wagifashe ari kurya umunyenga bikarangira agonze indi moto abantu babiri bagahita bapfa.

Ati “Iyi mpanuka yatewe n’umunamba [abantu boza imodoka na moto] wahawe moto ngo ajye kuyoza, aho kugira ngo ayoze ashyiraho undi muntu, ntabwo turamenya niba ari umugenzi cyangwa se niba baryaga umunyenga. Yakoresheje umuvuduko ukabije rero anyura mu muhanda ujya Rwinkwavu, ahuriramo n’indi moto baragongana. Uwo munamba ahita yitaba Imana n’uwo mu motari wundi.’’

SSP Twizeyimana yakebuye abatwara ibinyabiziga batanga imfunguzo z’imodoka ku banamba n’abandi bantu baba badafite impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yavuze ko urufunguzo rukwiriye guhabwa uyobora ikinamba kugira ngo ingaruka ziri bube abe ari we uzirengera.

Kuri ubu imirambo y’abapfiriye muri iyi mpanuka yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu mu gihe ari naho harwariye abaturage babiri bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza