IGIHE

Kayonza: Imirimo yo kubaka uruganda rukora ‘Azote’ ikoreshwa mu gutera intanga igeze kuri 80%

0 5-06-2026 - saa 11:44, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya azote yifashishwa mu gutera intanga, igeze kuri 80% bukizeza aborozi ko uyu mwaka uzarangira batangiye kuyikoresha.

Uru ruganda rwa Azote ruri kubakwa mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Rusera. Rwubatswe ku gice cya hegitari. Rugizwe n’inzu yagenewe kubika azote, amacumbi y’abakozi, inzu zagenewe imashini zitanga umuriro ndetse n’igipangu.

Umukozi wa RAB-SPIU mu mushinga RDDP II ishinzwe gushyira mu bikorwa uyu mushinga, Ngoga Didace, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo kubaka bigeze kuri 80% kandi ko bizeye ko uyu mwaka uzarangira ibikorwa byose byararangiye.

Yavuze ko mu Rwanda hasanzwe ibyuma bibiri bitunganya azote, kimwe kiri mu Rubirizi ikindi kikaba i Rubona.

Yakomeje avuga ko ibi bituma abakenera intanga nko mu Ntara y’Iburasirazuba bajya kuzikura kure ari nayo mpamvu bubakiwe ahantu hafi.

Ati “Intanga twari dufite hano mu burasirazuba zizabona umwuka mu buryo bworoshye kuko azote izaturuka hano izafasha iyi ntara cyane, za nka zaterwaga intanga ntizifate noneho tuzabona intanga nziza zibitse ahantu hizewe zanatanga icyororo cyiza. Tugeze kuri 80% mu kubaka kandi mu minsi iri imbere imirimo izaba irangiye noneho dutegereze icyuma cyaguzwe hanze kandi nabyo byarakozwe.’’

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko uru ruganda rwa azote rugeze ahantu hashimishije ku buryo kurwubaka no gushyiramo ibikoresho bizarangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2026 ku buryo aborozi bazaba batangiye kubona intanga.

Biteganyijwe ko uru ruganda rwa azote ruzuzura rutwaye miliyari 1,4 Frw. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora litiro 45 za Azote ku isaha, bivuze ko ruzaba rutanga umusaruro urenze uw’inganda ebyiri u Rwanda rusanzwe rufite.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko inka zatewe intanga zagabanyutse bitewe n’ibura rya azote. Urugero nko mu 2022/2023 inka zarewe azote intanga zari 122.613 mu gihe mu 2023/2024 zageze ku nka 117.105 byose bikaba byaratewe n’ibura rya azote.

Inzu zagenewe gushyirwamo imashini z'amashanyarazi zamaze kuzura
Inzu yagenewe kuzashyirwamo imashini izabika intanga yamaze kuzura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza